Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kiziba, muri Gurupoma ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize, inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe witwaje intwaro wa Red Tabara zasahuye inka zirenga 500. Uyu mutwe w’inyeshyamba nturagira icyo uvuga kuri ibyo birego.
Bamwe muri abo baturage babwiye SOS Médias Burundi, dukesha iyi nkuru, bati “inyeshyamba zasahuye inka zacu zaturutse mu Mudugudu wa Maheta (muri Gurupoma ya Bijombo n’ubundi)”.
Abashumba ngo bambuwe ibintu byose bari bafite, nk’uko bakomeza bavuga.
Sosiyete sivile yo muri ako gace ivuga ko yanditse ibirego byinshi by’ubusahuzi bw’amatungo mu karere. Umwe mu bagize uyu muryango utegamiye kuri leta ariko utatanze ibimenyetso yagize ati: “Twabwiwe ko bamwe mu bayobozi b’inyeshyamba bakoresha amafaranga yavuye mu kugurisha izo nka mu kubaka cyangwa kugura amazu mu Burundi”.
Amatungo yasahuwe kuri uyu wa 6 Mata ni ay’abatunzi b’Abanyamulenge. Aba bashinje inshuro nyinshi inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro zifatwa n’abategetsi b’u Burundi nk’umutwe w’iterabwoba “gusahura inka ibihumbi”.
Kuri iki kibazo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, Umuvugizi wa Red Tabara ntiyabashije kugira icyo atangaza kuri iki kirego. Ariko mu bihe byashize, abagize uyu mutwe w’inyeshyamba bagiye bagira bati “Ntabwo turi hano kugira ngo duhige abaturage biturije, ahubwo ni ukubaha umutekano no kubarinda ababatera. Turi hano gusa kugira ngo turwanye ubutegetsi bw’igitugu bw’u Burundi n’abafatanyabikorwa babwo ”.
Abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro ngo bongeye kugaragara i Bijombo nyuma yo kwirukanwa hariya n’Ingabo z’u Burundi n’abafatanyabikorwa bazo mu mirwano yabereye muri kiriya gice cya Congo kuva mu Kuboza gushize.



2 Responses
Uvira: RED-Tabara irashinjwa gusahura inka zisaga 500 z’Abanyamulenge
Kuki MONUSC iba idafite amakuru yibibera muri DRC? Kuki abaturage yagiye kuri da. Nicwa bakanasahurwabireberera?
Uvira: RED-Tabara irashinjwa gusahura inka zisaga 500 z’Abanyamulenge
Kuki MONUSC iba idafite amakuru yibibera muri DRC? Kuki abaturage yagiye kuri da. Nicwa bakanasahurwabireberera?