Bamwe mu bafite virusi itera Sida bo ku Kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batagihabwa inyunganiramirire bahabwaga irimo nka sosoma, bakaba bavuga ko Leta, itabatabaye mu maguru mashya ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga gakomeye.
Aba baturage bavuga ko byahumiye kumirari bishingiye ku byiciro by’ubudehe, banavuga ko uburyo banahabwagamo inyunganiramirire byarimo ubusumbane, no kutamenya ubabaye kurusha abandi.
Ababana na virusi itera Sida bisanga mu byiciro bitandukanye, bagaragaza ko mbere bajyaga bahabwa ifu ya sosoma, kandi ko yari ibafatiye runini kubera ko ngo imiti bafata ibaca intege hakaba hari n’abatangiye kuyireka kuko ngo bamaze hafi imyaka ibiri batabona inyunganiramirire bahabwaga.
Umwe mu babana virusi itera sida wo kuri iki kirwa cya Nkombo, utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, avuga ko ahangayikishijwe cyane n’ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana we wavukanye virusi itera Sida, agaragaza ko byamugizeho ingaruka haba ku buzima busanzwe, ndetse no ku myigire ye kuko ngo kubera kubura inyunganiramirire bahabwa kandi n’amafunguro babona akaba arima make, hari ubwo agira, isereri akaba yanakwikubita hasi.
Naho umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50-60 y’amavuko yavuze ko ngo nubwo ntacyo Leta, iba itakoze ngo ababana na virusi itera sida bagire ubuzima bwiza, ngo biranakwiye ko yakomeza kubunganira ibashakira, inyunganiramirire isa nkaho arikibazo gikomereye ababana n’ubwandu bwa vurusi itera sida bo ku kirwa cya Nkombo.
Yagize ati” Iyi miti tunywa ifite imbaraga kuyifata ntacyo washyize mu nda irakwica, ariko mu by’ukuri mudukoreye ubuvugizi mwadusabira leta nibura, ikongera ikadushakira ka sosoma kuko katugiriraga umumaro’’.
Mu bagaragaza ko babangamiwe no kubura inyunganira mirire bafite VIH SIDA, harimo ibyiciro byose uhereye ku bakiri bato kugeza ku basheshe akanguhe.

Ntakirutimana Francois Xavier/Photo: Jacques
Ntakirutimana Francois Xavier, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo, avuga ko kugeza ubu abafite ubwandu bwa virusi itera Sida ku Nkombo ari 107 mu baturage basaga 21,000 batuye kuri iki kirwa, ashima uburyo abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida bitwara kuko ngo nubwo bashonje badakwirakwiza ubwandu cyane.
Yagize ati ”Turashimira cyane abafite VIH SIDA kuko bagira uruhare mu kudakwirakwiza ubwandu bushya, mu mwaka ushize wa 2021, ku Kirwa cya Nkombo, abagaragaweho ubwandu bushya bari batatu gusa, ibi biterwa n’uko kuri iki kirwa ntabakora umwuga w’uburaya bahaba.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Rusizi, Dukuzumuremyi Anne Marie/ Photo: Jacques
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie wo mu karere ka Rusizi, ari naho ikirwa cya nkombo kibarizwa, avuga ko ikibazo cy’inyunganiramirire ku babana VIH SIDA bakizi, kuko ngo nka Sosoma bajyaga babaha yashize muri sitoke bari bafite ntibabone indi, cyakora ngo ubuyobozi buri kukiganiraho n’abafatanyabikorwa babafashaga ku buryo mu minsi ya vuba ngo bizeye ko bazongera guhabwa iyo nyunganiramirire.
Yagize ati”Ubu Ikigo Nderabuzima cya Gihundwe gisanzwe kibakurikirana cyatanze ubundi busabe aho cyatumije indi nyunganiramirire kandi izagera ku bayikeneye vuba’’
Yavuze kandi ku kibazo cy’abahagarika imiti kubera kubura inyunganiramirire avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga ku buryo abayivuyeho bayisubiraho mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima bwabo.
Akarere ka Rusizi ubu gafite abaturage bagera ku 5400 bafite Virusi itera sida mugihe ku kirwa cya Nkombo abafite ubwandu bwa Virus itera sida bangana na 0,03% byabaturage batuye ku kirwa cya Nkombo bangana 21636.
Benshi mu baturage batuye ku Kirwa cya Nkombo batunzwe n’uburobyi bakorera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse n’ubuhinzi, gusa bakaba banagaragaza impungenge zo kuba bafite ubutaka busharira budapfa kwera, ngo akaba ari nayo ntandaro y’imibereho mibi ivugwa kuri iki kirwa nubwo hari ibyo Leta iri kugenda ibrgereza birimo nk’ibikorwaremezo bizabafasha kwikura mu bukene, birimo nk’amashuri, amavuriro ndetse n’amashanyarazi.
Manirahari Jacques


