France: Emmanuel Macron na Marine Le Pen bagiye guhurira mu cyiciro cya 2 cy’amatora

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru gishize, perezida ucyuye igihe w’u Bufaransa hamwe n’umukandida bahanganye, Marine Le Pen, bagiye guhurira mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu, nyuma yo guhigika mu cya mbere Jean-Luc Mélenchon wagize amajwi 21.95%. Ni mu gihe Macron yagize 27,6% naho Marine Le Pen agira amajwi 23.41%.

Bigiye kugenda nk’uko byagenze mu matora yo mu 2017. Nyuma y’amezi atari make yo kwiyamamaza aho Emmanuel Macron na Marine Le Pen bagiye bahabwa umwanya wa mbere mu matora, bombi bakaba bakunzwe mu by’ukuri, kuri uyu wa 10 Mata 2022 nibwo babashije gutsindira kwinjira mu cyiciro cya kabiri.

Ni ihatana Emmanuel Macron wa La République en marche (LREM) asa nk’aho yatsinze kuko ari we perezida wa mbere ucyuye igihe waje ku mwanya wa mbere (27,6% by’amajwi) mu cyiciro cya mbere kuva kubwa Jacques Chirac mu 2002, akaba kuva yatorwa muri 2017, yaragize Marine Le Pen, umwanzi we wenyine mu bijyanye na politiki y’u Bufaransa nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.

Emmanuel Macron amaze imyaka itanu avuga ko gutandukana kw’iburyo n’ibumoso byahaye inzira abaharanira iterambere bakunda igihugu. Mu kwisanga yongeye guhangana n’umukandida wa Rassemblement National mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Emmanuel Macron ubu yizeye gushyigikirwa na “Front Republicain” kugira ngo yongere gutorwa.

Muri manda ye y’imyaka itanu ishize, Perezida Macron akigera ku butegetsi muri 2018 yahuye n’ibibazo bitandukanye birimo ibibazo by’abiswe ba ‘Gilet jaunes’ byateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu basaba ubutabera mu bukungu n’amavugurura muri politiki, ndetse n’icyorezo cya Covid-19 cyahitanye abafaransa basaga 140,000 muri miliyoni zisaga 26 zacyanduye.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba ku Cyumweru ku itariki ya 24 Mata 2022, mu gihe uzaba yatsinze amatora azatangazwa nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 27 Mata 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *