Kinshasa: Vital Kamerhe arongera gusaba kugirwa umwere mu rukiko rusesa imanza

Sangiza iyi nkuru

Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi mukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo aracyataka ko ari umwere nyuma yo guhamwa n’icyaha ku rwego rwa mbere n’urwa kabiri.

Uyu muyobozi w’ishyaka, Union pour la Nation Congolaise “UNC” yari yatanze icyifuzo cyo gusuzuma ubujurire bwe mu Rukiko Rusesa Imanza.

Muri urwo rwego nk’uko tubikesha urubuga interview.cd, Urukiko rusesa imanza rwemeje ko kuri uyu wa Mbere, itariki ya 11 Mata 2022, ruburanisha ubujurire bwa Vital Kamerhe wahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Uyu ngo arakizeye ko ubutabera bw’igihugu cye bwigenga kandi buzamugira umwere.

Hagati aho Vital Kamerhe aracyari hanze y’igihugu aho yagiye kwivuza kubera ko ubuzima bwe bwifashe nabi.

Yakatiwe mu rukiko rwisumbuye rwa Kinshasa igifungo cy’imyaka 20 y’imirimo y’agahato mu mwaka ushize azira kunyereza amafaranga yagenewe kubaka inzu zo kubamo muri gahunda yiswe iy’iminsi 100 yatangijwe n’umukuru w’igihugu Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, nyuma akatirwa igifungo cy’imyaka 13 n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa, igihano arimo kujuririra mu rukiko rusesa imanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *