Ibintu 10 bituma Imbonerakure zigereranwa n’Interahamwe zo ku bwa Perezida Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Interahamwe zari iz’ishyaka MRND, bijandikaga mu bikorwa bya politiki byategurwaga na Leta yari iriho icyo gihe ari nabyo byaje guherekezwa na jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko imyaka yagiye yicuma, izi Nterahamwe za Perezida Habyarimana nizo zaje gukoreshwa cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ibyo zatozwaga byarimo n’imyitozo isa n’iya gisirikare, byose babibapakiraga mu mutwe babanje kubigisha urwango.
Iby’izi Nterahamwe, abakurikirana amateka y’ibibera mu Burundi hari ibyo baheraho bazigereranya n’Imbonerakure zishyigikiwe na Leta y’u Burundi, bimwe muri byo ni:
1.Itoneshwa: Habyarimana yari Perezida w’u Rwanda by’umwihariko akaba n’umusirikare wari warashyize imbere abasirikare bo mu bwoko bwe ndetse banakomokaga aho nawe yavukaga (Gisenyi na Ruhengeri), ibi rero ntaho bitaniye n’ibyo Nkurunziza w’u Burundi ubu ashinjwa byo guhohotera abasirikare (EX FAB) bahoze ari aba Leta mbere ya 2005, ahubwo Imbonerakure zigahabwa intebe mbere y’aba jenerali n’abandi bayobozi bakomeye.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, yagaragaje Imbonerakure yigambye ko iri mu itsinda ry’abanyapolitiki boherejwe na Leta y’u Burundi mu nama ya HRC33 i Geneve mu Busuwisi.
Iti: “Nejeje no kuvuga nk’Imbonerakure hano i Geneve , turi ejo hazaza h’ishyaka CNDD FDD” byavuzwe n’Imbonerakure yitwa Munezero Dorian.
2 .Kwica n’irindi hohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu : Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi n’indi mpuzamahanga, yagiye isohora ibyegeranyo bigaragaza ko Imbonerakure muri iyi myaka ibiri ishize 2015-2017 zakajije umurego zica abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza.

interahamwe
Interahamwe zatozaga ibya gisirikar e

Ibi rero bigasa cyane n’ibyo Interahamwe zagiye zishinjwa, haba gufata abagore ku ngufu, kwica, gusahura,… zagiye zikorera abitwaga ibyitso by’Inkotanyi.
3.Imyitozo: Interahamwe zatozwaga imyitozo ya gisirikare ndetse bamwe bakanahabwa intwaro, ibi rero ntaho bitaniye nibyo Leta y’u Burundi yagiye ishinjwa kuva 2014, ko Imbonerakure zahabwaga imbunda zinategurwa gisirikare kugirango zizahangane n’abazarwanya manda ya 3 ya Nkurunziza, ibicwaga bose kuva Mata 2015 bikaba byaravugwaga ko ari Imbonerakure zirimo kubica.
imbon2
Imbonerakure mu myiyereko zambaye imyenda ya CNDD FDD

Byanatangajwe kandi ko hari Imbonerakure zahawe imyenda ya polisi n’igisirikare, ari zo zirirwaga zirasa abaturage birirwaga mu mihanda bigaragambya bamagana Perezida kuri iyi manda ye ya 3 ayoboye.
4.Amagambo yuzuye urwango: Mu minsi ishize nibwo Imbonerakure zari mu myitozo isa n’iya gisirikare zikora mu gatondo na nimugoroba, zigambaga zitera ubwoba Abarundi bahungiye mu Rwanda ko naho zizabasangayo zikabamesa (zikabica), ibi ugasanga ntaho bitaniye n’imbwirwaruhame za bamwe mu bayobozi b’Interahamwe bavugaga mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zaba zikubiyemo urwango.
5.Imyambaro: Interahamwe zambaraga utugofero n’ibitenge ndetse ziririmba indirimbo z’ishyaka, mu ntoki zifite impiri “Ntampongano y’umwanzi” ibi ntaho bitaniye n’amafoto y’Imbonerakure anyanyagizwa ku mbuga nkoranyambaga, zambaye imyanda ya CNDD FDD, zikiruka imihanda zifite ibibaho bibajije nk’imbunda.
imbo
Imbonerakure mu myitozo

6.Ubwoko : Interahamwe zabaga ari mu bwoko bumwe bw’Abahutu, Leta ya Habyarimana ikabatiza umurindi ibategura mu mutwe, ibangisha Abatutsi, bamwe bari baranahejejwe hanze y’igihugu ari nabyo byaje guherekezwa na jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni bahasiga ubuzima.
interas
Interahamwe

Imbonerakure nazo n’iz’ishyaka CNDD FDD nazo zikaba ziganjemo ubwoko bw’Abahutu, bafashe ubutegetsi bavuye mu ishyamba, abahunze igihugu ubu izi Mbonerakure zikaba zibafata nk’abakomeza guteza umuvumo igihugu cyabo, aho kubahumuriza ngo batahe ahubwo bakurikizwa amagambo yo kubakura imitima babasezeranya no kubasanga aho bari bakabica.
7.Umuco wo kudahana: Kuba Imbonerakure hari ibyo zishinjwa birimo ubwicanyi, aho guhanwa cyangwa ngo hagire igindurwa ahubwo Leta ikazishyigikira, amagambo yuzuye urwango zifata zigakubita ku mbuga nkoranyambaga, aho gukurikiranwa ahubwo ugasanga Leta ikingira ikibaba, ivuga ko ibyo zishinjwa ari ukuzibeshyera, bigereranwa n’ibyo Interahamwe zakoraga Leta ya Habyarimana izishyigikiye.
8.jenoside: Ushingiye ku byo bamwe mu Barundi bivugira ubwabo ko ubwicanyi bukorerwa mu Burundi buca amarenga ya jenoside, iyi mvugo yanashimangiwe n’imiryango mpuzamahanga n’akanama ka Loni gashinze uburenganzira bwa muntu ariko Leta y’u Burundi igahakana ko nta bwicanyi ibona.
Ibi bikorwa mu Burundi bikagereranwa n’ibyakorwaga mu Rwanda mbere y’1994, izi Nterahamwe zigishwa kwica, zikaba zaratangiye kubishyira mu bikorwa ubwo indege Habyarimana na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira,… barimo ihanuwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
9.Nkurunziza,Habyarimana: Habyarimana yari Perezida w’u Rwanda akanaba mu ishyaka MRND ari naryo Interahamwe zabarizwagamo, Perezida Nkurunziza ni Perezida w’u Burundi akanaba mu ishyaka CNDD FDD, Imbonerakure zibarizwamo gusa ubwicanyi zishinjwa ntabwo yari yumvikana mu mbwirwaruhame ze abikomozaho ngo abe yabigaya cyangwa ngo abyemeze, naho Habyarimana we wari warahawe n’izina rya “Kinani” byarangijwe n’itariki ya 6 Mata 1994.
1o.Kutareba kure: Benshi mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko ibyabaye mu Rwanda byakagombye kuba isomo ku mahanga by’umwihariko ku Burundi ruzi byose, jenoside yabaye bareba ndetse na bamwe mu baturage babwo bakayigiramo uruhare.
Ibi rero nibyo benshi baheraho bavuga ko ingaruka y’ibyo Interahamwe zakoraga ndetse ubu bamwe muri zo bakaba basaziye mu mashyamba ya Congo kubera ibyo basize bakoze mu Rwanda, byakabaye isomo rifatika ku Mbonerakure, zikareba kure.
Iyo Interahamwe ziza kureba kure ntiziba zaremeye gutamikwa indyo y’imvangamvange ikubiyemo urwango n’amacakubiri, ari nabyo byaje guhekura u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *