Rayon Sports: Umukinnyi Muhire Kevin n'ingamba nshya avuye kwivuza muri Maroc

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imvune umukinnyi Muhire kevin yahuye nazo mu mukino wari wahuje ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police Fc bikamuviramo no kujya kwivuza mu gihugu cya maros, uyu mukinnyi yagarutse mu Rwanda ndetse akaba yanatangiye imyitozo aho avuga ko azanye impinduka zidasanzwe.
Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya rayon Sports, uyu muknnyi yari yagiye kwivuriza muri kiriya gihugu ku bufatanye na federation zo mu bihugu byombi aho zifitanye amasezerano ko hari abakinnyi bo mu Rwanda bazajya bajya kwivuriza muri kiriya gihugu bityo uyu nawe akaba yaragiyeyo muri urwo rwego.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kevin yari yarajyanye na rutahizamu wa APR Fc Twizerimana Onesme kwivuza muri Maroc bakaba bari bamazeyo iminsi itari micye.
Uyu mukinnyi ubusanzwe ukina ari rutahizamu, yatangaje ko agiye gukora uko ashoboye akagaragaza impinduka mu mupira w’ikipe ya Rayon Sports akinira.
Yagize ati “meze neza, nageze mu Rwanda nitabwaho ku buryo byose byagenze uko bikwiye.” Abajijwe ku cyo agiye gukora ngo abone umwanya ubanzamo, yasubije ati: “birumvikana kubona umwanya biraharanirwa, ni yo mpamvu na njye ari byo nshyize imbere. Ninkora cyane nzabigeraho kandi binatange umusaruro ku ikipe muri rusange. Kuri iyi si nta kidashoboka.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukinnyi aje nyuma y’uko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mutarama iyi kipe yari yatsinzwe na APR Fc igitego kimwe na nubu kitaravugwaho rumwe ku mitsindirwe yacyo bikaba byaranatumye iyi kipe itakaza amanota 3 yose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *