Abasitari 10 mu muziki muri Afurika b’abaherwe n’imitungo yabo

Sangiza iyi nkuru

Indirimbo nyafurika ni zimwe mu ndirimbo usanga zikunzwe hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku isi, ariko ugasanga hari abahanzi baba baramaze kubaka izina kurusha abandi bitewe n’uburyo baba babihaye umwanya uhagije ndetse bakabikora nk’impano.
Uko gukoresha impano yo guhanga, kuririmba, kwandika indirimbo n’ibindi ni bimwe mu byatumye hari abahanzi bazamutse mu ntera babikesha izo mpano ku buryo usanga baza no mu baherwe babarizwa ku mugabane wa Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru ni urutonde rw’abahanzi 10 babiciye bigacika kuva mu myaka yashize, kugeza ubu bakaba ari abaherwe.

  1. P Square (Nigeria: na Miliyoni 150 z’Amadolari)

p-square
Aba bahanzi b’impanga batangiye umwuga w’ubuhanzi bakiri abasore kuva mu myaka yashize. Baje kurangiza amasomo yabo mu bijyanye na bizinesi ari na byo byabafashije guteza imbere umuziki wabo kuva batangira guhanga ubwo bari mu mashuri yisumbuye.
Baza ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Afurika mu bahanzi babashije kwiteza imbere babikesheje umwuga wabo.

  1. Youssou N’dour (Senegal na Miliyoni 145 z’Idolari)

youssou-ndour-005
Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mu mwaka w’1979, akaba yaranamenyekanye cyane mu rwego rw’isi kubera ibihangano bye byiganjemo indirimbo zaririmbiwe Imana, akabifashwamo na nyina umubyara na we waririmbaga bene izi ndirimbo.
Uyu muhanzi aza ku mwanya wa 2 kuri uru rutonde nyuma ya P Square akaba nawe yarize ibijyanye na bizinesi ndetse na politiki.

  1. Manu Dibango (Cameroun na Miliyoni zisaga 100 z’Idoralari)

manu_dibango-460x300
Uyu muhanzi nawe yamenyekanye cyane ku mugabane wa Afurika guhera mu myaka yashize ndetse n’ibihangano bye bikaba byarabashije kwambuka ku yindi migabane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yamenyekanye cyane mu gucuranga utwuma duto tuzwi nk’imirumbeti na n’ubu akaba akibasha kwitabira ibitaramo ku myaka ye 81 y’amavuko.

  1. Salif Keita (Mali)

salif-keita-0827
Uyu muhanzi nawe yamenyekanye cyane mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, akaba afite imyaka 62 y’amavuko ariko na n’ubu akaba akibasha kuririmba abantu bagahurura kubera akajwi ke bavuga ko kihariye.
Avugwaho kuba akomoka mu miryango ikomeye muri kiriya gihugu ndetse ko yari afite n’ubushobozi bwo kuba yatorwa nawe akayobora ariko akaba yarahisemo kuyoboka umuziki.

  1. Koffi Olomide (RDC na miliyoni zenda gukabakaba 100 z’Idolari)

koffi
Uyu muhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nawe aza kuri uru rutonde n’Amadolari yenda gukabakaba muri Miliyoni 100, akaba yaramenyekanye cyane mu njyana ya rumba yo muri kiriya gihugu.
Koffi Olomide nawe ni umwe mu bahanzi babiciye bigacika ku mugabane wa Afurika guhera mu myaka yashize, na n’ubu akaba agikomeje guhanga no kuririmba mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku isi.

  1. D’Banj (Nigeria na Miliyoni zikabakaba 100 z’Idolari)

d-banj
Uyu muhanzi nawe ni umwe mu bahanzi basohowe kuri uru rutonde, akaba yaramenyekanye mu bitaramo n’amarushanwa atandukanye mu by’umuziki aho afite ibihembo bigera kuri 40.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

  1. Fally Ipupa (RDC na Miliyoni zenda kugera mu ijana z’Idolari.)

fally-660x320
Uyu muhanzi nawe ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo yamenyekanye mu bitaramo bitandukanye mu bihugu by’abaturanyi.
Yabyiniye umuhanzi Koffi olomide ari naho yakuye igitekerezo cyo kwikorera ku giti cye, nawe akaba aza kuri uyu mwanya ku rutonde rw’abahanzi b’abaherwe ku mugabane.
Yatangiye ubuhanzi mu 1999 na nubu akaba akomeje gutwara ibikombe.

  1. Hugh Masekela(South Africa na Miliyoni ziri hejuru ya 80 z’Idolari)

Uyu muhanze wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo nawe aza kuri uru rutonde rw’abahanzi b’abaherwe ku mugabane kubera impano ye yabashije kubyaza umusaruro guhera mu myaka yashize.
Ni umusaza w’imyaka 72 y’amavuko, album ye ya mbere ikaba yaragiye ahagaraghara mu 1962. Yamenyekanye cyane mu gucurangisha imirumbeti na nubu akaba akomeje gukora ibitaramo bitandukanye mu bihugu bahana imbibe.

  1. 2Face Idibia (Nigeria na Miliyoni 22 z’Idolari)

2face
Uyu muhanzi yatangiye guhanga mu mwaka wa 2006, akaba yararirimbye mu itsinda Plantashum Boyz.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amaze gusohora album 6, akaba aza kuri uru rutonde rw’abahanzi b’abaherwe ku mugabane ndetse na bagenzi be bamaze kumusiga ba P Square.

  1. Banky W (Nigeria na Miliyoni 10 z’Idolari)

7-1
Uyu muhanzi nawe usa naho ari mushya ariko na none umaze kuzamuka, aza kuri uru rutonde n’Amadolari angana na Miliyoni 10 z’Amadolari.
Yavukiye muri Amerika ariko arererwa muri Nigeria, akaba yaratangiye kuririmba mu 2003.
Amaze gushyira ahagaragara Album 5 ndetse n’ibihembo 8 mu muziki amaze gutwara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *