Impaka zikomeje kuba zo mu bakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi, nyuma y’igitego Cristiano Ronaldo yagaragaje ko yatsinze Portugal ikina na Uruguay gusa bikarangira acyambuwe.
Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe y’igihugu ya Portugal na Uruguay bari bahuriye mu mukino w’Igikombe cy’Isi wo mu tsinda H.
Ni umukino warangiye Portugal itsinze ibitego bibiri byombi byatsinzwe na Bruno Fernandes.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 54 w’umukino, uyu musore ukinira ikipe ya Manchester United yahinduye umupira imbere y’izamu, mbere yo kuruhukira mu izamu.
Ukwinjira mu izamu k’uyu mupira byahuriranye no kuba Cristiano Ronaldo yari yasimbutse; ku buryo bikiba abenshi banatekereje ko uyu rutahizamu ari we utsinze iki gitego yaje no kwishimira mu buryo bukomeye cyane.
Usibye kuba ari igitego cyafashije Portugal kugera muri ? cy’irangiza, ni n’igitego cyari gutuma Cristiano Ronaldo yuzuza ibitego icyenda amaze gutsinda mu gikombe cy’Isi, agahita aca agahigo k’umunya-Portugal mwene wabo EusĂ©bio.
Ibyari ibyishimo kuri Cristiano Ronaldo byahindutse umujinya ubwo kiriya gitego yabanje kwandikwaho yacyamburwaga kikandikwa kuri Bruno Fernandes; nyuma y’uko amashusho agaragaje ko atigeze akoza umutwe ku mupira yari ahinduriwe.
FIFA kandi yatse Ronaldo kiriya gitego nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ry’ama sensors ryashyizwe mu mipira yakozwe n’uruganda Adidas iri gukinwa mu gikombe cy’Isi. Adidas yatangaje ko Ronaldo atigeze akora kuri uriya mupira.
Amashusho yafashwe nyuma y’umukino yerekana Cristiano Ronaldo akiburana, agaragaza ko umupira Bruno Fernandes yahinduye ari we wawuteye mu izamu n’umutwe.
Iby’iki gitego bikomeje guteza imbaga ku mbuga nkoranyambaga; hibazwa niba koko Cristiano Ronaldo yaba yarenganyijwe cyangwa umwanzuro wo kumwambura kiriya gitego wafashwe waba ari ukuri.
Hagati aho amashusho akomeje gukwirakwizwa yerekana ko habuze akantu gato ngo Cristiano Ronaldo akore kuri uriya mupira, ibyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Portugal ritemera.
Iri shyirahamwe kuri uyu wa Kabiri ryatangaje ko rifite ibimenyetso simusiga rigomba kugaragariza FIFA byerekana ko Cristiano Ronaldo ari we watsinze kiriya gitego.

4 Responses
Ikibazo cyo kurangiza vuba : Uburyo bwiza bwo gutera akabariro no gushimisha uwo mwashakanye
None umuntu yawukoresha gute? ko ndi muri «congo»iyo kugera yo kobiruhije banyakubahwa!
Ikibazo cyo kurangiza vuba : Uburyo bwiza bwo gutera akabariro no gushimisha uwo mwashakanye
None umuntu yawukoresha gute? ko ndi muri «congo»iyo kugera yo kobiruhije banyakubahwa!
Impaka ni zose kubera igitego Cristiano Ronaldo yambuwe Portugal ikina na Uruguay
Ariko se mwabantu mwe ko uyumusaza akomeje kugaragaza kwikunda cyane nonese ntanubwo yakwishimirako mugenzi we Bruno Fernandes wanakoze akazi gakomeye ko kubajyana muri 1/8 atsinda koko,cyaneko uyumusaza ntanikintu nakimwe yakoze muruyumukino yewe nubanza biba abanyafrika bakamuha penalty itabaho,Bruno arimo arafasha Portugal cyane bamuhe icyubahiro akwiriye