Ibyamamare muri Hollywood birimo Don Cheadle (wakinnye ari Rusesabagina muri Hotel Rwanda) byitabiriye ubukangurambaga bwiswe #FreeRusesabagina bugamije gusaba ifungurwa rya Paul Rusesabagina wakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Urugaga rw’Abavoka b’Abanyamerika na Clooney Foundation for Justice, Inama mpuzamahanga y’abavoka, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bose bakurikiranye urubanza rwa Rusesabagina bakabona ko ari urubanza rushingiye kuri politiki.

Ku itariki ya 4 Mata nibwo urukiko rw’ubujurire rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yari yahawe rwanga kumukatira igifungo cya burundu ubushinjacyaha bwifuzaga ko akatirwa.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2021, buvuga ko Rusesabagina na bamwe muri bagenzi be bari bakwiye igifungo cya burundu.

Ni urubanza rwakurikiwe cyane mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kuva Rusesabagina yafatwa mu kwezi kwa Kanama k’umwaka wa 2020. Umuryango mpuzamahanga uvuga ko uburyo Rusesabagina yafashwemo bunyuranyije n’amategeko.

Abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abandi barasaba abayobozi b’u Rwanda kurekura uyu mugabo bavuga ko ubuzima bwe bumeze nabi.

20 Responses
Amafoto: Ibyamamare muri Hollywood byitabiriye ubukangurambaga busaba ifungurwa rya Rusesabagina
Am sure this people doesn’t know anything about this rusesa. We need to counter this farse information by any means.

Umva, si ndi umunyapolitiki, nta n’ubwo ndi icyamamare, ariko aka gakino murimo kazabagora cyane. Ubwo natwe ibyamamare by’IWACU N’ABAVOKA BACU BAZABASUBIZA. ” NTANUMWE URUSHA AGACIRO UMUNYARWANDA.” Kandi mu menye ko umuntu wese ari nkundi. Iyo biba muri USA aba yarakatiwe URWO GUPFA, namwe ngo UBUZIMA BWE . Abo yiciye muri NYUNGWE SE ARABANZA ABAZURE? NGAHO NABIKORE HANYUMA ASABE KUREKURWA. Umena amaraso y’inzirakarengane warangiza ukavuzinduru. MBEGA AGASOMBOROTSO!!!!!! SHA, NGARUKIYE PUTIN PE!!!!!!!!!

Fondation RUSESABAGINA irakinira umukino aba terrorrists.
Ariko isi iracuritse kabisa.
Ubu se abaguye cyangugu, gikongoro na nyungwe barasetse?

Reka turebe tutabogamye. Dukurikije ubutabera. Icyo umuntu yashyira imbere ni uburyo yafashwemo cyangwa ni ibyaha aregwa. Yarabikoze cyangwa ntiyabikoze? Niba atarabikoze, yarenganurwa Kandi n’uburyo yafashwemo bukibazwaho. Ariko kuri jyewe rwose icyo si cyo kibazo mu gihe ibyaha aregwa bimuhama.Amerika ntiyagiye kwica umu terroriste mu kindi gihugu nta n’urubanza? Ni uko yicishije abanyamerika, abanyarwanda nta gaciro bafite? Burya si buno.

The life of those who died in Nyungwe forest under MRCD/FLN attacks does not worth less than Rusesabagina’s. So, these so-called stars should re-consider how their countries punish killers, and evaluate how Rwandan justice is so generous.

Abo barambabaje kabisa, bahengereyebibihe twarimo baza kudukina ku mibyimba?
Nibihangane bategereze at least 15 years, uwo bashaka bazamubona!!

Mbega ngo abasitari nemera baragendera mukigare bashyigikira nibyo batazi gusa ibyo nibya mubuza kuguma mabuso

Ubwo ba Papa Sava bazabasubize. Nibo bahuje imirimo. Twe twikomereje imihigo no guha ubutabera buri munyarwanda

Abo baravuga ibyo batazi bazabanze bamwnye agaciro kumuntu ahubwo bamukatiye mike

MUKOMEZE MUGERAGEZE … GUSA MURAT’ INYUMA YA HUYE.