golding.jpg

Jamaica: Perezida Kagame yaganiriye na opozisiyo yamusabiye umudali w’ishimwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaganiriye n’abayobozi b’ishyaka PNP (People’s National Party) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica, riherutse kumusabira umudali w’ishimwe.

Umukuru w’Igihugu ubwo yari ategerejwe muri Jamaica, Umuvugizi wa PNP ku rwego rw’ububanyi n’amahanga, Lisa Hanna, yagiranye ikiganiro n’igitangazamakuru Jamaica Gleaner, ashimira imiyoborere ye.

Hanna yagize ati: “Politiki ye yatumye ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bitera imbere mu buryo bwihuye. Ikindi, intambwe ze zagize uruhare rukomeye mu kugaragaza neza isura ya Afurika ku ruhando mpuzamahanga. Hari byinshi twamwigiraho.”

Uyu Muvugizi yabishingiyeho asaba ko Perezida Kagame mu gihe yaba ageze muri Jamaica tariki ya 13 Mata 2022, yazambikwa umudali w’ishimwe w’ikirenga uzwi nka ‘Order of Excellence’ wambikwa abakuru b’ibihugu.

Soma inkuru irambuye hano https://bwiza.com/?Jamaica-Opozisiyo-yasabye-ko-Perezida-Kagame-yambikwa-umudali-w-ishimwe

Perezida Kagame yageze muri Jamaica mu ijoro ry’uwo munsi, yakirwa na Minisitiri w’Intebe Andrew Holness ku munsi wakurikiyeho ahura na Guverineri Mukuru wa Jamaica, Sir Patrick Allen, baganira ku bufatanye bushya bw’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa 14 Mata, Perezida Kagame yanahuye n’umuyobozi mukuru w’ishyaka PNP Mark J. Golding ndetse na Lisa Hanna, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye burimo ubwo guteza imbere ubucuruzi.

Golding kuri iki kiganiro, yatangarije kuri Twitter ati: “Byari ibyishimo guhura na Perezida Kagame kuri iki kigoroba. Twishimiye ikiganiro cyiza kandi cy’ingirakamaro. Uruzinduko rwe rwabaye intangiriro y’urugendo rushya rw’ubufatanye bwukaba hagati ya Jamaica n’u Rwanda.”

Hanna yatangaje ko we, Perezida Kagame, Sir Allen n’umufasha we, James Patterson wabaye Minisitiri w’Intebe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ndetse n’abadipolomate banasangiye ifunguro, banagirana ibiganiro ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica rurarangira kuri uyu wa 15 Mata 2022.
golding.jpg
lisa.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *