RDC: Umusirikare wa FARDC wavangiwe yishe arashe abantu 8 barimo abakoloneli

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu umunani bahitanywe n’amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Mata 2022, ahitwa Bambu, muri Teritwari ya Djugu, mu majyaruguru ya Bunia, umurwa mukuru wa Ituri.

Hakurikijwe ubuhamya bw’umuryango w’umwe mu bishwe, ngo “umusirikare ufite ikibazo cyo mu mutwe yaba yaratse intwaro umusirikare mugenzi we” mbere yo kurasa mu bantu. Nk’uko andi makuru abivuga, mu bahohotewe, harimo abakoloneli babiri (2) b’Igisirikare cya Congo (FARDC).

Nk’uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd ariko, nta makuru ava mu nzego z’umutekano aremeza aya makuru.

Uyu musirikare wakoze ubu bwicanyi, nawe yarashwe na bagenzi be imirambo y’abishwe ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Bunia.

Ibi byabaye byibutsa “ikibazo cyo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abasirikare mu turere tw’imirwano”. Amezi make ashize, undi musirikare ufite ibibazo nk’ibi yateye icyuma umwana uri munsi y’imyaka irindwi (7) i Mambasa. Nyuma y’iminsi mike, umwana yarapfuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *