U Rwanda nk’igihugu cyayobowe n’abami mu bihe bigoye by’Abakoloni bazanaga mu gihugu amatwara akubiyemo ubuhanga n’ubwenge byo mu ishuri, hari amwe mu masomo Repubulika yakwigira ku bami ba nyuma b’u Rwanda. Abami ba nyuma batagetse u Rwanda ni Yuhi V Musinga (1896-1931), Mutara III Rudahigwa (1931-1959) na Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) uyu wa nyuma yatanze ku wa 16 Ukwakira 2016 agwa ishyanga muri Amerika aho yabaga nk’impunzi.
Iyi nkuru ikubiyemo ibyaranze imitegekere y’aba bami bishobora kuba isomo ku Rwanda rw’ubu n’ubwo rutakiyobowe n’ingomo ya cyami.
Yuhi V Musinga (1896 — 1931)
Yuhi V Musinga yakoranaga neza n’abazungu ariko bigeze ku kibazo cyo gushaka kumubatiza mu idini rya kiliziya gatolika arabyanga ndetse bahita babipfa.Mu gihe cy’ababiligi, Musinga utarakundaga kiliziya yagiye abona bamwe mu bana be bwite bahinduka abakirisitu bituma abavuma, uhereye ku bakuru aribo Rudahigwa na Rwigemera, ndetse na bamwe mu bakobwa be.
Ntabwo ibyo ba gashakabuhake b’Abazungu bazana mu Rwanda byose bikwiye kwemerwa hatabayeho kwihitiramo k’u Rwanda.
Mu ibaruwa yandikiye umukobwa we Musheshembugu tariki 5/1/1930, yagize ati “ mvumye umwana wanjye wese uzaba umukirisitu. Nihagire umuba, azabure umutungo! Azabe ikiremba! Niba ari umukobwa, azabe ingumba! Ntazahabwe amata n’umuhutu, ntazahabwe amata n’umututsi! Azavumwe n’umuntu wese uzi kuvuma, Niba ushaka kuba umukirisitu kugira ngo ushimishe umugabo wawe, sinzongera kugukunda na rimwe, ndakurahiye. Mbe nica data Rwabugiri niba ibyo nkubwiye atari byo. Nzakwifuriza ikibi cyose kibaho kubera kukwanga. Nzakwanga nk’uburozi bwishe umuvandimwe wanjye Munana, nkwange nka mugiga yishe abana banjye Munonozi na Rudacyahwa. Tega amatwi wumve neza, hitamo kunkunda, gukunda ubuzima bwawe cyangwa gukunda Rwagataraka. Nkurahiye nkomeje ko nuramuka ubaye umukirisitu ntazongera kurebana nawe mu maso. Mbwira neza icyo utekereza mu mutima wawe. Musheshambugu, mbwiza ukuri kuko uyu ariwo munsi wo kunyereka ko uri umwana wanjye cyangwa utari we.”

Musinga yakwigirwaho kandi kwitangira abo uyobora
Urwango Musinga yangaga abazungu rwatumye abo yari abangamiye biga ku buryo bamukura ku butegetsi, nk’uko abongereza babikoze ku mwami Mwanga mu Buganda, n’abafaransa bakabikora ku mwamikazi Ranavalo wa Madagascar. Ibyo nibyo tuzavugaho mu nkuru itaha kugeza aho Musinga yatangiye (gupfa) hanze y’igihugu, ibintu na n’ubu bigifatwa nk’ishyano.
Pasiteri Mpyisi avuga ko hari ikintu cy’ingenzi Abanyarwanda bakwigira kuri Yuhi V Musinga, ati “Musinga afite ikintu yakoze gikomeye cyane, sinzi ko mukizi, arwana n’abazungu bateye u Rwanda bakagira imbaraga bakatunesha, baramubwiye bati dusinyire y’uko uduhaye u Rwanda ariko ukomeze urutegeke, bakagirango barabwira umusaza w’igicucu utazi ibya sinyatire, arababaza ati nimara kubasinyira y’uko ndubahaye ndaba ngitegeka iki? Barumirwa, bati rero nutabikora turakwica, ati munyice, nziko mwatunesheje munyice ariko simbahaye u Rwanda, ati u Rwanda naruhawe n’abanyarwanda si urwanjye ni urw’abanyarwanda babarumpaye ngo mbayobore, akoresha referandumu ya mbere mu Rwanda, itora rya mbere ryatangijwe na Musinga, wabwiye Abazungu ati, nimugende mubaze abanyarwanda yuko igihugu bakibahaye nanjye ndabyemera
Icyo gihe ngo abazungu batinye kubaza abanyarwanda babwira Musinga bati “Turaguciye” nawe ati “Nimunce” maze abanyarwanda bashaka kurwana ariko Musinga ahitamo kubabuza kuko yari yamaze kubona ko abazungu bafite imbaraga,
Mpyisi agaruka ku cyemezo Umwami Musinga yafatiye abashatse kurwana, Musinga ngo yabwiye abo banyarwanda ati “Twaraneshejwe bana banjjye niturwana ndapfa namwe mushire, reka ndutabarire ariko mubeho, kandi u Rwanda ruzabaho
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mutara wa III Rugahigwa charles Leon Pierre (1931-1959)
N’ubwo uyu yagiye ku ngoma nyuma y’uko se wabo Musinga yari amaze gucirirwa ishyaga ndetse we akaba yari yaremeye kubatizwa n’Abapadiri b’Abazungu muri kiliziya Gatolika, Rudahigwa nawe hari icyo u Rwanda rwamwigiraho.
Uyu yabaye umwami watuye Imana igihugu cye
Kuri ubu igihugu cy’u Rwanda ntikiragaragaza umurongo ntakuka w’ibyo u Rwanda n’abanyarwanda bakwiye kwemera no kutemera ku bijyanye n’imyizerere, mu Rwanda hari ibintu byinshi abategetsi badafata nk’ikosa mu gihe ku bemera Imana biba ari icyaha nyamara mu kindi gihe abategetsi bakagaragaza ko bemera Imana ndetse bakanayiragiza igihugu mu isengesho rikorwa buri ntangiriro z’umwaka.
Mu kugenzura uko iki kibazo cy’imyemerere idashikamye gihagaze mu Rwanda, Bwiza.com yaganiriye na bamwe mu banyarwanda b’abakirisitu bayitangariza ko bikwiye ko u Rwanda nk’igihugu kiragizwa Imana buri mwaka gikwiye gushyira mu mategeko yacyo ko ibyaha nk’ubusambanyi no kuryamana kw’abahuje ibitsina (Ubutinganyi) ari ibyaha bihanirwa n’amategeko, bitandukanye n’uko igihugu cyakomeza kwifata kuri ibi byaha
Ashimira, Mutara III Rudahigwa, pastier Mpyisi yagize ati “Ntabwo ndumva na rimwe umwami watuye Imana igihugu cye. Igituma tukiri mu Rwanda ibyago byarabaye tukaba tukirurimo ni icyo gikorwa gitangaje Mutara III Rudahigwa yakoze yibuka Imana, Imana niyo itumye twicaye ahangaha twese
Mutara III Rudahigwa yaba yarabaye ikigwari, ibi byo ni isomo ry’ibyo abo kuri Repubulika bakwirinda
Kwirukanirwa umugabekazi babanaga mu nzu akajya kuba kure y’u mwami bikozwe n’abakoroni bifatwa nk’intege nke ku mwami Rudahigwa.
Kuva yakwima ingoma mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1939 yabanaga mu ngoro n’umugabekazi Kankazi Ladegonde gusa abazungu ntibabyishimiraga kuko bavugaga ko Kankazi Ladegonde ariwe woshya Rudahigwa kudakora ibyo Abakoloni bashakaga byose kuko hari ibyo yabangiraga,
Mu busanzwe umwami yagiraga abagore benshi nyamara Umwami Mutara wa III Rudahigwa we yagize abagore babiri gusa. Ibi akaba yarabitewe n’imyemerere ya Gikirisitu yazanywe n’abazungu. Mbere y’uko Rudahigwa aba Umukirisitu yari afite umugore witwa Nyiramakomari ariko abazungu bamutegeka kumwirukana ngo ashake undi bijyanye n’amahame n’ukwemera kwa Kiliziya Gatulika.
Mu mwaka w’1942 yashakanye na Gicanda Rosalie baje no gusezeranira muri Kiliziya Gatulika. Uyu mwamikazi Gicanda akaba yarakomeje kubana na Rudahigwa charles kugeza ubwo batandukanywaga n’urupfu mu mwaka w’1959
Mu mwaka w’1961 ingoma ya cyami yarahiritswe. Umwamikazi Gicanda, yirukanwe n’ingoma ya Repubulika ya Mbere yari iyobowe na Perezida Kayibanda Gregoire wategetse ko Gicanda ava muri iyi ngoro, kugirango ubwami bwibagirane burundu mu Rwanda.
Umwami Mutara wa III Rugahigwa charles Leon Pierre yatwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959, ubwo yatangaga ku buryo abanyamateka n’abashakashatsi batarabasha gusobanura neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961)
Umuyobozi mwiza ni ukunzwe n’abaturage
Pasiteri Mpyisi wabanye n’uyu mwami avuga ko amaze kwima Abanyarwanda bamushyize ku mibiri yabo nk’ikimenyetso cy’uko bamwishimiye, Mpyisi ati “Ntabwo ndumva undi mwami abaturage bamwibambitse ku mibiri yabo ngo urakabaho, urakarama Kigeli V Ndahindurwa”
Umutegetsi nyawe yubaha umuco w’igihugu ayoboye
Kubaha umuco w’igihugu cye ni bimwe mu byaranze imibereho ya Kigeli V Ndahindurwa kugeza ubwo yaje no gutanga atabyaye kubera kwanga gushakira umugore ishyanga aho yabaga mu buhungiro mu gihugu cy’Amerika.
Kigeli V Ndahindurwa ngo yari umukirisitu wemera Imana ariko ngo yanemeraga ko nk’uko Bibiliya ifite ibyo ibuza abayoboke bayo ngo ni nako kirazira z’umuco nyarwanda zigomba kubahwa, hari amakuru yagiye avugwa ko Kigeli V Ndahindurwa yaba yarasize umwana yabyariye mu mahanga ariko ukuri kuriho ni uko bizwi ko uyu mwami yatanze adashatse cyangwa ngo abyare.
anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


