Kuri uyu wa 18 Mata 2022 mu rwibutso rwa jenoside rwa Mwulire mu Karere ka Rwamagana hashyinguwemo imibiri itatu ya Fandi Denny n’abana be babiri bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abitabiriye uwo muhango bunamiye kandi imibiri y’Abatutsi 26.927 bazize jenoside bashyinguwe muri uru rwibutso. Mu butumwa bwahatangiwe, abitabiriye uyu muhango basabwe kwitandukanya n’abahembera amacakubiri n’ingengabikerezo ya jenoside.
Mukankaka Esperance wavuze mu izina ry’umuryango wa Fandi Denny yashimiye Inkotanyi zabarokoye, muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ati: “Ndashimira Inkotanyi zaturokoye, bariya babishe bagira ngo ntihagire n’umwe usigara. Nk’umuryango wa Fandi turishimira ko imibiri ya Fandi b’abahungu be yabonetse bakaba begereye abandi nabo bashyinguye kuri uru rwibutso. Nk’umuryango wa Fandi turishimye kuko iyo twabonye imibiri y’abacu tukaba tugiye kuyishyingura mu cyubahiro. Iiyo tubonye imibiri y’abacu biradushimisha kuko bidufasha kuza kwibuka abacu, tuzi ko bashyinguye mu cyubahiro.”
Mu Buhamya bwatanzwe na Madamu Iribagiza Dancila, yavuze ko Abatutsi bari batuye ku musozi wa Mwulire batotejwe igihe kinini guhera mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ku buryo byatumye benshi bava mu mashuri bari baratangiye.
Iribagiza yavuze ko ubwo jenoside yabaga, Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari komini Bicumbi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire bishwe n’ibitero byarimo Interahamwe n’abasirikare n’abajandarume byamaze iminsi itatu, akavuga ko bishwe ariko babanje kwirwanaho kuko ibyo bitero byarimo ababarasaga bakabarusha imbaraga.
Mu ijambo rya Dr Ngabitsinze Jean Chrisotome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) wari umushyitsi mukuru, yasabye abitabiriye uyu muhango wo gushyingura imibiri Fandi n’abana be babiri ndetse no kunamira indi mibiri 26.927 ishyinguye mu rwibutso rwa Mwulire, kurwanya abagihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Agira ati: “Hari umuntu nka Mukankiko n’abandi nka we bari mu mashyirahamwe nka Jambo. Abo abana bakomoka mu miryango y’abari abayobozi bari muri MDR na Parimuhutu, abo bari mu bihugu by’amahanga ntabwo twifuza ko abo abantu badutobera. Ntimujye gutukana na bo ariko mubereke uko ibintu bimeze, mubereke uko abantu bicarana, ko abantu bafungurwa bagataha.Niba umutima wabo ukibabamo bazagaruka.
Ni urugamba rukiriho kuko uko imyaka ishira bagenda biyongera kandi babibwira n’abo babyara kuko nta kindi babona uretse ikibi batojwe. Bakoresha YouTube, Twitter na Facebook, ibyo mubikoreshe mubagaragarize uko ibintu bimeze kandi tugomba kubasabira ku Mana ariko tugomba no kubarwanya. Ubupfura no kwanga umugayo birasingizwa kandi ubutwari n’umurava bikamamazwa. Tugende hanze aha tubyimakaze, kandi twibuke twiyubaka.”
Dr Ngabitsinze yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuyigaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ati: “Abo twibuka bashyinguye mu cyubahiro baracyari bake ugereranyije n’umubare w’abishwe. Hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe, abenshi basabye ko imibiri itaraboneka yagaragazwa tugafasha abibuka kwibuka ariko barashyinguye imibiri y’ababo mu cyubahiro. Niba hari uzi ahakiri imibiri itarashyingurwa ndagira ngo mbasabe kugaragaza aho iyo mibiri iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire ubu rushyinguyemo imibiri 26.930 kuko rwari rushyinguyemo imibiri y’abatutsi 26.927 mbere y’uko hashyingurwamo iya Fandi Denny n’abana be.









