Abasirikare babiri ba FARDC barashe abantu 15 mu bitero bitandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abahohotewe hafi ya bose bari abasivili.
Ibi bibaye nyuma y’uko abandi bantu batandatu bakomeretse ubwo na none abasirikari bateraga grenade mu mbaga y’abantu bageragezaga kubafata.
Umwe mu bayobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yavuze ko umusirikare wasinze wari mu bwato mu Kiyaga cya Tanganyika kuri uyu wa Mbere yishe abagenzi umunani barimo abana mbere yuko atabwa muri yombi.
Ku cyumweru, undi musirikare, byavugwaga ko yishe abakoloneli babiri, yarashe umukoloneli umwe, umurinzi we hamwe n’abasivili batanu mu ntara ya Ituri arabica.
Uyu mwicanyi mbere byavugwaga ko afite ikibazo mu mutwe, iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko yari yasinze, akaba yararashwe na mugenzi we ahunga.


