Cote d’Ivoire: Minisitiri w’Intebe uherutse kwegura na guverinoma ye yasubijweho

Sangiza iyi nkuru

Patrick Achi, yongeye ugirwa Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire nyuma y’aho yari yeguye ku mrimo ye mu cyumweru gishize nk’uko byatangajwe na Perezida wa Sena, Jeannot Ahoussou-Kouadio mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Ubwo yatangaga ubwegure ubwe kuwa Gatatu ushize, itariki 13 Mata, Perezida Allasane Ouattara yavugiye mu nama y’abaminisitiri ko yemeye ukwegura kwa guverinoma kandi ko “guhera mu cyumweru gitaha azashyiraho minisitiri w’intebe mushya wari kumugezaho abagize guverinoma nshya.

Ati: “Nahisemo kugabanya umubare wa ba minisitiri ba guverinoma hagamijwe gushimangira imikorere ya guverinoma nkurikije uko ubukungu bwifashe muri iki gihe.” “Ni ngombwa kugabanya amafaranga Leta ikoresha kandi ikayerekeza ku mibereho myiza n’umutekano.”

Havuzwe ko ivugurura ryari ryitezwe cyane nubwo bamwe bavugaga ko Achi ashobora kongera guhabwa akazi nk’uko byaje kugenda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *