Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ko Ingabo z’igihugu cye zamaze kubohora Umujyi wa Mariupol wo mu majyepfo ya Ukraine.
Perezida Putin mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo, yasabye Ingabo z’igihugu cye guhagarika gahunda y’ibitero zateganyaga kugaba mu gice kirimo inganda muri uriya mujyi.
Agace k’inganda ka Azovstal ni ko gace rukumbi Ingabo za Ukraine ziri muri Mariupol zisigaranyemo ibirindiro.
Perezida Putin yasabye Ingabo ze ko aho kugira ngo Ingabo ze zigabe igitero muri kariya gace zikwiye kukagota kose “ku buryo n’isazi ikarimo itabona aho imenera isohoka.”
Ni itegeko Perezida Vladimir Putin yahaye Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergei Shoigu uheruka kumubwira ko muri uriya mujyi wa Mariupol hakiri abasirikare ba Ukraine babarirwa muri 2,000.
Perezida Putin yabwiriye Shoigu kuri Televiziyo ati: “Ndabona gutera agace k’inganda bitari ngombwa. Ngutegetse kubihagarika.”
Perezida Putin nyuma yo kubwirwa ko Ingabo z’u Burusiya ari zo ziri kugenzura Mariupol ukuyemo agace gato karimo ziriya ngabo za Ukraine, yavuze yidoze ko uyu mujyi bamaze kuwubohora.
Yavuze ko kutagaba ibitero mu gice cy’inganda za Mariupol biri mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abasirikare b’u Burusiya bari muri kiriya gice.
Ati: “‘Mugote kariya gace k’inganda kugira ngo n’isazi idashobora gusohoka.”
Putin yahamagariye kandi abasirikare ba Ukraine basigaye muri Azovstal batarayamanika na bo kubikora ndetse bakanarambika intwaro hasi, avuga ko u Burusiya buzabaha icyubahiro ndetse bukanaha ubuvuzi abakomeretse.



2 Responses
Perezida Putin yemeje ko Ingabo z’u Burusiya zabohoye Umujyi wa Mariupol
uravuze ngo zabohoye umujyi wa Mariupol cyangwa zawuboshye !
Perezida Putin yemeje ko Ingabo z’u Burusiya zabohoye Umujyi wa Mariupol
uravuze ngo zabohoye umujyi wa Mariupol cyangwa zawuboshye !