Umunyamakuru Muhindo Sirasi Samuel, w’imyaka 26, wakoreraga Radiyo Ijwi rya Ruwenzori, ivugira i Mutwanga, mu birometero 35 mu burasirazuba bw’umujyi wa Beni, muri Groupement ya Bolema, mu Ntara ya Kivu, yiyahuye yimanitse, ku wa Gatatu itariki 20 Mata 2022, mu murima uri mu Mudugudu wa Kalembo, Umurenge wa Ruwenzori ku muhanda wa Kasindi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryohererejwe POLITIKO.CD, Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Journaliste en Danger (JED) wagaragaje ko impamvu yo kwimanika ari imiterere mibi yavukanye y’imyanya ndangagitsina ye.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Dukurikije amakuru yakusanyijwe n’abagize umuryango we, Muhindo Sirasi Samuel yari amaze igihe akangisha kuzarangiza ubuzima bwe kubera ibibazo by’ubuzima bwe: cyane cyane imiterere mibi y’imyanya ndangagitsina yavukanye. Aya mahitamo yagiye agirwa inama na benewabo yo kuyareka inshuro nyinshi, ”
Amakuru ava mu muryango we kandi avuga ko Sirasi yari amaze iminsi atagaragara nyuma yo gutangaza ko yagiye mu giturage gusura ababyeyi be. Mu nzira nibwo yavuye kuri moto yari imutwaye ajya mu murima wegereye umuhanda arimanika.
Umurambo we wari utangiye kwangirika wabonwe n’abagize umuryango we nyuma yo gushakisha maze ushyingurwa kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 21 Mata mu isambu y’umuryango, hari bamwe muri bagenzi be bakoranaga.
Uyu mwaka wa 2022 ni umwaka uyu munyamakuru yari yatangiye nabi n’ubundi mu mwuga we kuko ku itariki ya 04 Mutarama 2022 yashimuswe akamara iminsi ntawuzi aho aherereye, akaza kuboneka yajugunywe ku muhanda mu Mujyi wa Goma ku itariki ya 8 Mutarama yakubiswe yagizwe intere.


