Mwai Kibaki wahoze ari Perezida wa Kenya yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Mata 2022, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatangaje ko uwahoze ari Perezida Mwai Kibaki yapfuye ku myaka 90 y’amavuko.

Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko Kibaki yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 21 Mata, ariko ntiyatangaje icyamwishe.

Kibaki yabaye perezida wa gatatu wa Repubulika ya Kenya kuva mu 2002 kugeza mu 2013 nk’uko iyi nkuru iri ku binyamakuru bitandukanye byo muri Kenya ivuga.

Perezida Kenyatta yatangaje igihe cy’icyunamo, harimo no kururutsa ibendera ry’igihugu kugeza muri kimwe cya kabiri kugeza igihe hazabera umuhango wo gushyingura Kibaki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *