Umwarimu wari ukurikiranweho n’Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye icyaha cyo kwihesha amafaranga y’abaturage akoresheje uburiganya, kuri uyu wa Kane, itariki 21 Mata, yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2019, Ubushnjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uyu mwarimu wo mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, , yagiye yaka abaturage batandukanye amafaranga abasezeranya ko inka ye imwe atunze yahakaga nibyara azabaha inyana izavuka.
Ngo yariye amafaranga y’abaturage barenga 25 akoresheje ubu buryo, aho buri wese ngo yamuhagaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 na 85, kandi akabikora mu ibanga rikomeye kuko abakomisiyoneri ari bo bamuhuzaga n’abo baturage yaririye amafaranga.
Ubushinjacyaha mu iperereza ngo bwasanze icyaha uwo mwarimu yari akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya atari cyo cyonyine yakoze, kuko hari n’umuturage yagurishijeho ishyamba agasubiramo akajya gutemamo ibiti batabyumvikanyeho, iryo shyamba anarigurisha ku wundi muntu.
Ngo yaranagurishije inka ye imwe yari atunze y’imbyeyi, uwo bayiguze agiye kuyitwara asanga yari yarayitanzeho ingwate ku bo yari yaragurishijeho inyana yari kuzavuka, iyo nka yanga kuyiha uwayiguze ahubwo amubwira ko akomeza kuyimuragirira uwo bayiguze agiye kuyitwara birananirana.
Uregwa akaba yari akurikiranyweho ibyaha bigera kuri bine, birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshajwe uburiganya, icyo kwiba, icy’ubuhemu, n’icyo kugurisha ikitari icyawe, akaba yarahanishwijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyaha byamuhamye biteganywa mu ngingo za 174, 166, 176 & 177 z’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



2 Responses
Muhanga: Urukiko rwakatiye umwarimu washinjwaga ibyaha birimo kuriganya abaturage
iyinkuru ntiyuyuye ntashuli yigishagaho ntamazina ntamyaka arubatse ntiyubatse? ntamudugudu ntakagali
Muhanga: Urukiko rwakatiye umwarimu washinjwaga ibyaha birimo kuriganya abaturage
iyinkuru ntiyuyuye ntashuli yigishagaho ntamazina ntamyaka arubatse ntiyubatse? ntamudugudu ntakagali