France: Umupadiri yakubitiwe muri kiliziya yo muri Nice arakomeretswa

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa bivugwa ko afite uburwayi bwa “bipolaire” mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yasagariye umupadiri mu Kiliziya cyo muri Nice, mu majyepfo y’u Bufaransa aramukomeretsa byoroheje ariko polisi ivuga ko iki gikorwa ntaho gihuriye n’iterabwoba.

Ibi byatangajwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuri twitter. Minisitiri Gérald Darmanin Yagize ati “ Ugusagarira kwabaye muri iki gitondo muri kiliziya yo muri Nice. Umupadiri yakomeretse…”

Minisiteri yakomeje ishimira abapolisi bahise bata muri yombi uwahohoteye umupadiri.

Uwakoze ibi ni uwitwa Kevin wavukiye ahitwa Fréjus mu majyepfo y’u Bufaransa mu 1991 akaba atuye muri Nice. Ntabwo asanzwe azwi mu bubiko bw’inzego z’umutekano.

“Biragaragara ko ari bipolaire” kandi ibimenyetso bye “nta miterere y’iterabwoba bifite”.

Aya makuru yatangajwe na polisi akomeza agira ati: “Yahise abwira abapolisi ko akomoka mu idini ry’Abayahudi kandi ko kuri uyu munsi w’amatora yashakaga kwica Macron …”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *