Kuri uyu wa 27 Mutarama 2017 perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya SDGC/A (Sustainable Development Goals Center for Africa), ni ikigo kigamije kwihutisha intego z’iterambere rirambye muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame watangije ku mugaragaro ibikorwa by’iki kigo yibukije ko intego z’iterambere rirambye zidakwiye gutandukanywa n’iterambere buri gihugu cyo muri Afurika gisanzwe giharanira ariko anasaba abagize iki kigo (Ibihugu by’Afurika) kurushaho kugira umuco wo gukorera hamwe.
Perezida Kagame yagize ati “Intego z’iterambere iterambye (SDGC) ni umwanya wo kwerekana ko politiki nziza ari ingenzi mu iterambere rigera kuri bose, Iki kigo ni igikoresho kizadufasha kugera ku byo twifuza, niyo mpamvu tugomba kuba twizeye ko ibyo dukora bitanga inkunga mu kuzanira impinduka zigaragara abaturage bacu bakeneye izo mpinduka”
Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Twese dufite icyo twakora ariko igikenewe mbere ni ugukorera hamwe, tugahuriza hamwe kugirango dukomeze gutera imbere, Mu Rwanda uruhare rwa bose mu iterambere ni rwo rwatumye hari ibigerwaho.Nta shiti ko hamwe tuzagera kuri byinshi kuruta”

Perezida Kagame yavuze ko mu bikorwa byose hakenewe kongerwamo amasomo y’ibyabereye mu ntego z’ikinyagihumbi, Perezida Kagame ati “Dukeneye kongera mu byo dukora amasomo twakuye mu ntego z’ikinyagihumbi nk’ uburinganire no guteza imbere ikoranabuhanga.”
SDG ni gahunda y’isi yose, asobanura impamvu y’iki kigo cyindi gishamikiye kuri SDG ariko cyo cyiswe SDGC/A, minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda, Amb. Gatete Claver yavuze ko bahisemo gushinga iki kigo kindi kugirango barebere hamwe uko intego za SDG zagerwaho bitewe n’uko ari nyinshi kandi zikomeye.
Minisitiri Gatete yagize ati “Icyakozwe ni ukugirango bagaragaze ko iyi center yatangiye, ni ukugira ngo tuvuge tuti ‘ tuvuye he kandi turagana hehe mu ntego zo twihaye z’iterambere zirenga 200 ndetse tunibaze tuti turafatanya dute n’izindi nzego nk’abikorera n’abandi? Turashaka ko abantu bose bakumva impamvu za SDGC/A bakumva n’akamaro kayo”
Inama nyobozi ya SDGC/A iyobowe na perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame naho bamwe mu bandi bakuru b’ibihugu n’abikorera bari muri komite bose bo muri Afurika, SDGC/A ifite icyicaro i Kigali mu Rwanda ikaba ifite igihe cy’imyaka 15.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
SDGC ni umuryango mpuzamahanga ugamije gufasha abatuye umugabane w’Afurika, za guverinoma, sosiyete sivile, ubucuruzi n’ibigo bya za kaminuza kugera ku iterambere rirambye muri Afurika, SDGC ifite intego ko mu mwaka wa 2030 Afurika izaba yageze ku ntego za buri gihugu kigize uyu mugabane mu iterambere.
SGGC yashinzwe muri Nzeri 2015 nyuma y’uko ibihugu 193 bigize umuryango w’Abibumbye byose byashyigikiye iki gitekerezo cy’uyu muryango witezweho kuzaca ikibazo cy’ubukene bwugarije umugabane w’Afurika, muri LONI bizwi ko SDG ari gahunda y’isi yose n’ubwo buri mugabane ugenda ugira intego zawo zishyirwa mu bikorwa na za guverinoma
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


