pk1-2.jpg

Perezida Museveni yakiriye Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Kampala kuri uyu wa 24 Mata 2022.

Aba bakuru b’ibihugu bagiranye ikiganiro kirebana n’ubufatanye, umutekano n’ibindi nk’uko Perezida Museveni yabitangaje. Yagize ati: “Muri uyu mugoroba nakiriye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri State House i Entebbe. Twanagiranye ikiganiro kirebana n’ingingo zitandukanye, zirimo amahoro mu karere, umutekano n’ubufatanye. Mpaye ikaze Nyakubahwa Kagame muri Uganda.”

Perezida Kagame yageze i Kampala ku gicamunsi, ku ikubitiro yakirwa n’abarimo Minisitiri w’Umutekano, Maj. Gen. (Rtd) Jimmy Muhwezi na Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’umuhungu we.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko ya Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yamutumiyemo.

Muri rusange, ibirori by’isabukuru byabereye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval kuri uyu wa 23 Mata. Uyu munsi hari umuhango wo kwiyakira wateguwe na Perezida Museveni.

Perezida Kagame na Museveni baherukaga guhurira mu nama y’umutekano yabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 8 Mata. Mbere y’icyo gihe bari baheruka guhurira mu biganiro byabereye ku mupaka wa Gatuna muri Gashyantare 2020.
pk1-2.jpg
pk4.jpg
pk2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *