Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Macron wongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ‘abikwiriye’

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron watorewe kuyobora u Bufaransa muri manda ye ya kabiri, avuga ko intsinzi yabonye yari ayikwiriye.

Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa mu myaka itanu iri imbere, ahigitse Marine Le Pen bari bahanganiye mu cyiciro cya nyuma cy’amatora.

Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche yatsinze amatora nyuma yo kugira amajwi 58.2%, mu gihe Marine Le Pen wo mu ishyaka Le Rassemblement National bari bahanganye yabonye 41.8%.

Bombi bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022. Bari imbere mu bakandida 12 bacyitabiriye, Macron agira amajwi 27.85% na ho Le Pen agira 23.15%.

Macron w’imyaka 44 y’amavuko, yatowe mu gihe ari na we wahabwaga amahirwe yo gukomeza kuyobora abasaga miliyoni 67 batuye u Bufaransa.

Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko intsinzi Emmanuel Macron yabonye yari ayikwiriye.

Ati: “Ndagushimira Emmanuel Macron ku bwo kongera gutorwa wari ukwiriye. Iki ni igihamya cy’ubuyobozi bwawe bufite icyizere buharanira guhuza aho gutanya.”

Perezida Kagame yunzemo ko u Rwanda rwiteze ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi kurusha uko byari bisanzwe.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gutangaza ko byari kuba ikibazo gikomeye cyane mu gihe Marine Le Pen ari we wari gutorerwa kuyobora u Bufaransa.

Hari mu kiganiro n’itsinda ryo muri Brown University.

Yagize ati: “Ku bijyanye no kuba wenda mu gihe gito kiri imbere habaho Perezida Le Pen, icya mbere ntekereza ko byaba ikibazo gikomeye ku Bufaransa kurusha ku Rwanda, kubera ko uwaba perezida wese, tubana na bo uko dukwiye kubana na bo ku buryo nta kiduhungabanya.”

“Ntekereza rero ko urebye ahahise he, ibyo abantu bamuvugaho n’ibyo yivugaho ubwe, ashobora kuba ikibazo ku Bufaransa, ku Rwanda, kuri Afurika, ndetse wenda no ku bandi Banyaburayi.”

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda umeze neza, nyuma y’imirimo yakozwe na komisiyo zashyizweho n’ibihugu byombi zigacukumbura ibyabaye mu Rwanda n’ababigizemo uruhare.

Ni Komisiyo zemeje ko u Bufaransa rwagize uruhare ntagereranywa ku byabaye mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibi byose byagezweho bigizwemo uruhare na Perezida Macron.

Ati: “Twarabyishimiye, dukorana na we, kugeza ubu umubano uragenda neza, turimo gutera intambwe nziza, twishimiye umubano dufitanye n’u Bufaransa.”

Emmanuel Macron wongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa aheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2021, mu ruzinduko rwasize u Rwanda n’u Bufaransa byiyunze nyuma y’imyaka myinshi bitajya imbizi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *