Ikipe ya RS Berkane yo mu gihugu cya Maroc, yatangaje ko Umukongomani Florent Ibengé usanzwe ari umutoza wayo mukuru yakoze impanuka ikomeye.
Ibengé yakoze impanuka y’imodoka ejo ku wa Mbere ubwo yari avuye mu myitozo yerekeza iwe mu rugo.
Uyu mutoza kuri ubu arwariye mu bitaro bya RS Berkane Mohammed VI University muri Maroc, nyuma yo kuvunika urutirigongo.
RS Berkane yatangaje ko Ibengé agomba kumara hanze iminsi iri hagati y’umunani n’icumi.
Uyu mutoza yakoze impanuka mu gihe RS Berkane ikomeje kwitegura TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha bagomba guhurira muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederation Cup.


