Muhanga: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage mu kuhira imyaka mu muganda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 28 Mutarama, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, mu muganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi, wakozwe huhirwa ibigori kuri Hegitari 100.

Iki gishanga cyakozwemo umuganda gihingwa na Koperative TUZAMURANE ifite abanyamuryango 800. Ibigori iyo Koperative yateye birashimishije ariko byari byatangiye kugirwaho ingaruka n’ibi bihe by’izuba kuko bimwe muri byo byari byatangiye kuma kandi bitarera. Koperative yari yatangiye kuhira ariko imbaraga zabo ntizihagije ku buryo barangiza ubuso bwose buteyeho ibigori. Uyu muganda wari ugamije rero gufasha Abanyamuryango ba Koperative TUZAMURANE kuhira ibyo bigori kuko biramutse biteze byababera igihombo gikomeye kandi bari baramaze no kubibonera isoko. Biteganyijwe ko umuganda uzahuza abaturage barenga ibihumbi bitatu (3.000).

Mu kuhira ibyo bigori hifashishijwe ibikoresho bitandukanye birimo imashini zatanzwe na RAB n’Akarere. Abaturage nabo bakoresheje indobo, amasafuriya, arrosoirs n’amajerikani byatanzwe na Gereza ya Muhanga.

Usibye Minisitiri w’Intebe, hari abandi bayobozi barimo minisitiri w’umutungo kamere, Vincent BIRUTA , Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI), Fulgence NSENGIYUMVA, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose MURESHYANKWANO, n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Beatrice UWAMARIYA.

Nyuma y’uyu muganda, Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’abaturage bawitabiriye, aho yatangiye abaha intashyo za perezida wa repubulika ubashimira uruhare bagira mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yabwiye abari aho ko u Rwanda n’Isi byugarijwe n’ihindagurika ry’ikirere rituma imvura itagwira igihe cyangwa ikagwa nabi mu bice by’igihugu. Akaba yasabye abaturage n’inzego bireba kwitabira gahunda yo gufata amazi kuko bizongera amazi yo kuhira imyaka.

c3pr1vawmaa-1ll

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere umuco wo kuhira imyaka kuko bituma abahinzi beza imyaka n’aborozi bakabona ubwatsi bw’amatungo yabo. Yavuze ko iyo umuhinzi ahingiye igihe, agatera imbuto z’indobanure, agakoresha neza ifumbire, akuhira, yeza akagwiza imyaka.

Minisitiri w’intebe kandi yagiriye inama abahinzi yo kujya bategereza imyaka ikera bakayigurisha igihe kigeze. Yagize ati: “Umuhinzi iyo atokeje myaka akayigurisha igihe kigeze, bimusigira amafaranga. Ndabasaba gukurikiza inama muhabwa n’abagronome”.

Yaboneyeho gushishikariza abahinzi n’aborozi kurushaho kwitabira gahunda ya Nkunganire iborohereza kugura ibikoresho bibafasha mu kuhira.

Minisitiri w’Intebe kandi yagarutse ku Munsi w’Intwari u Rwanda rwitegura kwizihiza, aho yagize ati: “Ndashishikariza Abanyarwanda kuzizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari ku Nsanganyamatsiko: Ubutwari ni Uguhitamo Ibitubereye.”

c3pquwuwmae-sdy

Yasabye kandi ababyeyi bose, abagabo n’abagore, kwitabira inama z’Umugoroba w’Ababyeyi kandi bakazitangamo ibitekerezo byubaka, ndetse asaba asaba abayobozi, abarimu n’ababyeyi kugira uruhare mu gutoza abanyeshuri isuku, mu ngo, ku mashuri no mu bwiherero.

Minisitiri w’Intebe ynibukije ababyeyi bose kumva ko kugaburira abana ku ishuri ari inshingano zabo leta iza ibunganira. Yakomeje agira ati: “Tuzirikane ko kugaburira umwana ku ishuri bituma yiga neza. Uturere n’imirenge bakurikirane ishyirwamubikorwa ryabyo”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu gusoza ikiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda, Minisitiri w’Intebe yasoje abashimira ko bitabiriye umuganda ari benshi ndetse anashima ko bawukoranye umurava.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *