Uganda yemeye guhugura abasirikare ba Mozambike bo ku rwego rwa cadets kugirango igihugu kibone imbaraga zihagije zo gutsinda intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.
Ku wa gatanu, Perezida Museveni yabyiyemeje ubwo yabonanaga na Perezida wa Mozambike, Filipe Jacinto Nyusi n’intumwa ze mu ngoro ye i Entebbe.
Yagize ati: “Niba ushaka gutoza umubare uwo ari wo wose wa ba cadets 50-60, ushobora kunyoherereza umubare uwo ari wo wose. Ariko unyohereze abantu bize.
Ibyo dukora hano, dufata abarangije kaminuza kuko bumva kandi byoroshye gukorana. ”
Perezida Nyusi yari muri Uganda mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Yari aherekejwe n’abarimo minisitiri w’ingabo n’abadepite.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko Uganda isanzwe iha inkunga y’ibikoresho Mozambique mu kurwanya umutwe w’abayisilamu ukorera mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’igihugu.
Umutwe witwaje intwaro wa kisilamu wigaruriye igice kinini cy’intara ya Cabo Delgado, hafi y’umupaka wa Tanzania.


