Ibihugu bya Danemark na Suede birashinja indege y’ubutasi y’u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Danemark na Suede byahamagaje ba ambasaderi b’u Burusiya mu bihugu byabo nyuma y’aho indege y’ubutasi y’u Burusiya inyuriye ku kirere cyabo.

Abayobozi bo muri Danemark na Suede batangaje ko indege y’u Burusiya yinjiye mu kirere cya Danemark ku mugoroba wo ku wa Gatanu mu burasirazuba bw’ikirwa cya Bornholm cyo muri Danemarike hanyuma yinjira no mu kirere cya Suede.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Danemark, Jeppe Kofod, yatangaje ko Ambasaderi w’u Burusiya muri Danemark yahamagawe kubera ikibazo cy’indege y’ubutasi, avuga ko “kitemewe”.

Ati: “Hariho uburyo bwashyizweho ku kibazo nk’iki. Birebana cyane cyane no guhamagaza uhagarariye igihugu kibifitemo uruhare muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ”.

Ku cyumweru, Kofod yanditse kuri Twitter ati: “Ejo Ambasaderi w’u Burusiya yahamagawe muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.”

“Kuvogera gushya kw’ikirere cya Danemark kw’u Burusiya. Ibi ntibyemewe na gato kandi biteye impungenge cyane cyane ukurikije uko ibintu bimeze ubu “.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Suede yavuze kandi ko Ambasaderi w’u Burusiya azahamagarwa i Stockholm nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.

Uku kuvogera ikirere cy’ibi bihugu kwateje urunturuntu muri Suede, aho Minisitiri w’ingabo, Peter Hultqvist yabwiye itangazamakuru ryaho ko igikorwa nk’iki “kidasanzwe” kandi ko “kidakwiye” urebye amakimbirane akaze mu karere kubera u Burusiya bwateye Ukraine.

Minisiteri y’ingabo ya Suede mu itangazo ryayo yavuze ko iyinjira ry’indege y’u Burusiya, AN-30, ryakurikiranwe kandi rigafatwa amashusho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibihugu bya Danemark na Suede birashinja indege y’ubutasi y’u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo
    Iyo bayihanura c? Ubwo nubugambo bwa poritike

  2. Ibihugu bya Danemark na Suede birashinja indege y’ubutasi y’u Burusiya kuvogera ikirere cyabyo
    Iyo bayihanura c? Ubwo nubugambo bwa poritike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *