Hari ibihugu byo muri EU byihisha ibindi bikagura gaz y’u Burusiya mu buryo Putin yifuje

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abayobozi benshi b’i Burayi batangaje ku mugaragaro ko batazagura gaz y’u Burusiya mu mafaranga akoreshwa mu Burusiya (Rubles) nk’uko Perezida Vladimir Putin yabisabye, ibihugu 10 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri guca inyuma bikagendana na gahunda ya Putin mu ibanga, nk’uko umuyobozi muri Hongria, Gergely Gulyas, yabitangarije radiyo ya leta kuri iki Cyumweru. Kuri Gulyas, abayobozi b’ibi bihugu ntibabyemera kugira ngo babonwe ko ari “Abanyaburayi beza.”

Gulyas ukora nk’umuyobozi w’abakozi ba minisitiri w’intebe, yavuze ko Hongria yafunguye konti y’amayero na Gazprombank yo mu Burusiya, igomba kuyahindura mu mafaranga y’ama Rubles mbere yo kuyohereza ku batanga ibicuruzwa mu Burusiya.

Ubu buryo butuma abaguzi b’i Burayi bubahiriza icyifuzo cya Putin, cyo mu mpera za Werurwe, ko ibihugu “bitari inshuti” bigomba kujya byishyura gaz y’u Burusiya bikoresheje ifaranga ryabwo aho kuba mu madolari cyangwa Amayero nk’uko byari bisanzwe.

Ati: “Hariho ibindi bihugu icyenda bikoresha iyi gahunda yo kwishyura, ariko kubera ko muri iki gihe igitekerezo cyo kuba Umunyaburayi mwiza bisobanura kandi ko abayobozi b’ibyo bihugu batavugisha ukuri iyo bavuga haba mu ruhando mpuzamahanga cyangwa ku baturage babo, ibindi bihugu icyenda ntibyavuga ko biri gukora ibyo bintu. ”

Yongeyeho ati: “Ntamuntu n’umwe ukwiye gushidikanya ko ibihugu bitumiza ibikoresho by’banze mu Burusiya bikoresha uburyo bumwe bwo kwishyura gaz y’u Burusiya”.

Ibihugu by’u Burayi Guylas yavugaga ntabwo byamenyekanye nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga. Ikigo cy’u Brusiya gishinzwe ingufu, Gazprom, cyamaze gukupira gaz Pologne na Bulgaria nyuma y’uko byombi byanze kwishyura bikoresheje ama Rubles.

Raporo ya Bloomberg mu cyumweru gishize ariko yavuze ko, nk’uko Gulyas yabitangaje, ibihugu 10 bigize uyu muryango bimaze gufungura konti muri Gazprombank, kandi ko bine mu by’ukuri byishyuye gaz y’u Burusiya bikoresheje ubu buryo.

Hongria yishingikiriza ku Burusiya ku bicuruzwa byose bya gaz itumiza mu mahanga, bityo ikaba dashyigikiye ibihano by’u Burayi kuri iki gicuruzwa cy’ingenzi.

Agaruka ku kuntu ii byazamuye ibiciro mu buryo bukbije bya gaz, yagize ati: “Ntidukwiye gufata ibihano uanga ari twe ba mbere bigiraho ingaruka kuba ku bo dushaka guhana, ”

Mu gihe guverinoma i Budapest yamaganye ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya muri Ukraine, Guylas yavuze ko “tuzakomeza kugura ingufu zacu ku giciro gito gishoboka” kugira ngo batikoreza mutwaro w’ibiciro bihanitse abaturage ba Hongria.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *