Ku wa Gatandatu, umukinnyi wa filimi w’icyamamare, Angelina Jolie yagaragaye mu mihanda ya Lviv mu burengerazuba bwa Ukraine, aho yavuganye n’abafana aho bafatira ikawa maze ahura n’abantu bavanwe mu byabo n’intambara ikomeje n’u Burusiya. Jolie amaze imyaka myinshi akora nka ambasaderi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, ariko bivugwa ko yari muri Ukraine mu rugendo rwe bwite.
Jolie yagaragaye asinyira autograph muri cafe kandi ahura n’impunzi ahategerwa gari ya moshi. ITV yatangaje ko umuvugizi w’uyu mukinnyi yongeyeho ko yanasuye abana b’imfubyi n’abavanwe mu byabo mu bitaro.
We n’abari bamuherekeje bagaragaye biruka igihe bumvaga inzogera iteguza igitero cy’indege, nubwo ku wa Gatandatu nta gitero cya misile cyagaragaye i Lviv. Lviv iherereye mu burengerazuba bwa Ukraine, ku birometero 70 uvuye ku mupaka wa Pologne, Lviv ikaba yararokotse imirwano ikaze yagaragaye mu burasirazuba no mu majyepfo ya Ukraine.
Angelina Jolie had to run for cover in Lviv today due to a missile strike threat pic.twitter.com/5Si6ouOOUG
— Rag?p Soylu (@ragipsoylu) April 30, 2022
N’ubwo Jolie amaze imyaka akorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi nk’intumwa idasanzwe, umuvugizi we yavuze ko urugendo rwo muri Ukraine ari “ubutumwa bwite bw’ubutabazi bwo gushaka ukuri ku byo abana bakeneye.”
Mu gihe Intambara y’abanyagihugu yo muri Syria yari ikaze, Jolie yakoze urugendo nk’urwo rwo guhura n’impunzi z’Abanyasiriya muri Libani, maze mu 2018 ahura n’abavanwe mu byabo muri Jordan na Irak.
Uruzinduko rwe muri Lviv rwaje nyuma y’iminsi mike Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yerekeje i Kiev guhura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.


