Umuhanzi w’indirimo zaririmbiwe Imana akaba n’umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko muri Uganda, Judith Babirye yasabye urukiko rw’umuryango muri kiriya gihugu ko rwamuha uburenganzira bwo gutandukana n’umugabo we Samuel Niwo.
Uyu muhanzikazi ukomoka mu karere ka Buikwe muri Uganda yatangaje ko ashaka gutandukana n’umugabo we bafitanye umwana umwe gusa w’umukobwa amushinja ihohotera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore wamenyekanye cyane mu ndirimbo Bera nange yavuzeko kuba akiri kumwe n’uyu mugabo ari umutwaro yikoreye kuko atubahiriza amasezerano bagiranye yo kwita ku muryango we nk’umugabo ndetse n’irindi hohotera ryo mu rugo ririmo no kumuca inyuma.

Babirye avuga ko umugabo we yamuteje abagore aryamana na bo kuko aho bahuriye hose bamutuka ndetse uyu mugabo Samuel akaba atanita ku mwana we w’umukobwa w’imyaka 10 bafitanye kandi baramubyaranye banabana mu buryo bwemewe n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bw’ibyo byaha byose umugabo wa Judith Babirye ashinjwa bijyanye no kutiyubaha no kwangiza amasezerano bagiranye imbere y’amategeko, byongeye uyu mugore akaba amaze n’igihe yinjiye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, asaba ko urukiko rwamukorera ibyihuse rukamukuraho igisebo cyo kuba afite numugabo ufite imyitwarire nk’iyo rukabaha gatanya.
Kugeza ubu, urukiko uyu mugore yaregeye ntirurahamagara uyu mugabo ushinjwa guhohotera umuryango we ngo rwumve icyo abivugaho hanyuma rufate umwanzuro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


