Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko yifuza ko imikino itanu Kiyovu Sports na APR FC basigaje bajya bayikinira rimwe.
Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ibura imikino itanu ikarangira, Kiyovu Sports ikomeje gukubana na APR FC ya mbere by’agateganyo kuri ubu iyirusha inota rimwe.
Ku munsi w’ejo ku wa Mbere kuri stade Umuganda nyuma y’umukino Kiyovu Sports yanyagiyemo Rutsiro FC ibitego 4-0, umutoza Haringingo Francis yabwiye itangazamakuru ko bibaye byiza imikino APR FC na Kiyovu Sports zisigaje yajya ibera rimwe.
Ati: “Byadufasha cyane, ariko indangaminsi uko iba imeze, gukina uno munsi cyangwa ugakina ejo nubwo twebwe tuba tubyifuza, tuba dushaka gukinira rimwe. Ariko ni uko indangaminsi iba yarapanzwe ntekereza ko twebwe twibanda ku mikino yacu, hanyuma nabo bakibibanda ku mikino yabo (APR FC). Ntekereza ko uko bizagenda kose twebwe dukurikiza amabwiriza ya federasiyo, uko indangaminsi imeze tuzayikina, twebwe ni ukwibanda gusa ku mukino yacu.”
APR FC, isigaje gukina na Espoir,Kiyovu, Gorilla, AS Kigali, na Police, mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports isigaje Bugesera, APR,Etoile de l ‘Est, Espoir, na Marines.



2 Responses
Umutoza Haringingo arifuza ko imikino Kiyovu Sports na APR FC zisigaje zajya ziyikinira rimwe
NONE AZABA UMUTOZA ANAYOBORE FERWAFA ?????????????
Umutoza Haringingo arifuza ko imikino Kiyovu Sports na APR FC zisigaje zajya ziyikinira rimwe
NONE AZABA UMUTOZA ANAYOBORE FERWAFA ?????????????