rubavu.jpg

Umuryango wa Kanyabutembo uhanze amaso Perezida Kagame nyuma yo kuburira mu manza ukekamo ruswa

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Kanyabutembo Virginie uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’abana be baravuga ko nta wundi murengezi ushobora kubarengera usibye Perezida Paul Kagame kuko ngo bakomeje kurenganywa n’inkiko zo mu Rwanda ku mpamvu bita iza ruswa n’akarengane bavuga ko bakorewe n’abacamanza badakora iperereza cyangwa ngo bamenye iby’ikirego cyabo, bakirengagiza ukuri, bityo umutungo Kanyabutembo avuga ko yaruhiye imyaka 17 ukaba ugiye guhabwa utarawuvunikiye.

Tariki ya 13 Mata 2022, urukiko rw’ubujurire rwanze kwakira ikirego cya Kanyabutembo ruvuga ko nta shingiro gifite. Kanyabutembo yasabaga ko umutungo w’amazu wanditswe kuri Rugamba Xavier (mu nkuru turakoresha izina ‘Xavier’ kugira ngo hatabaho urujijo ku mazina y’abavugwa) wahoze ari umugabo we ushyirwa ku mazina ye kuko ari we wayubatse ndetse ko n’ikibanza ari we wagihawe n’ubuyobozi bwari buyoboye icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

Uyu umuryango wa Kanyabutembo kuri ubu uravuga ko Perezida Kagame ari we wenyine usigaranye nk’umurengezi kuko babona ko inkiko zirengagije ukuri n’ibimenyetso, ubuhamya bw’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze zibizi, zigashyigikira ikinyoma.
rubavu.jpg

Ibi bije nyuma y’aho Urukiko rw’Ubujurire rusobanuye ko hakurikijwe ibisobanuro bya Kanyabutembo mu myanzuro y’ubujurire no mu gihe cy’inama nteguzarubanza, impamvu ze z’ubujurire zidashingiye ku cyemezo cyafashwe mu rubanza No RS/RECT/RC 00013/2021/HC/MUS rwaciwe n’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze ku wa 24/11/2021, ruti: “Kuko nta cyo arunenga, ahubwo ashaka kurwitwaza atanga ubujurire bw’urubanza rutagishoboye kujuririrwa.”

Rwongeye ruti: “Urukiko rw’ubujurire rurasanga nta mpamvu n’imwe yatuma Kanyabutembo Virginie yongera kujuririra urubanza No RCA 00097/2018/HC/MUS rwaciwe n’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze ku wa 19/09/2019, mu gihe rwari rwajuririwe, ubwanditsi bw’urukiko rw’ubujurire bugasanga butagomba kwandikwa, bityo ubujurire bwe bukaba butagomba kwakirwa.”

Mu gihe Kanyabutembo n’umunyamategeko we, Me Twizeyimana Theophile bavuga ko urukiko rwa Musanze rwafashe icyemezo kucyo batigeze baruregera ndetse rwirengagiza ibimenyetso by’ukuri, ngo hari nkaho umucamanza yagiye yitiranya amazina.

Urukiko rwa Musanze rwitiranyije amazina y'uwakira amafaranga , umucamanza aca urumba yemeza ko ari Rugamba Xavier wakiraga amafaranga nyamara ari Rugamba Felly, ibintu byababaje abari mu rukiko bari bazi ukuri barimo n'umufundi wubatse inzu kugeza aho igeze
Urukiko rwa Musanze rwitiranyije amazina y’uwakira amafaranga , umucamanza aca urumba yemeza ko ari Rugamba Xavier wakiraga amafaranga nyamara ari Rugamba Felly, ibintu byababaje abari mu rukiko bari bazi ukuri barimo n’umufundi wubatse inzu kugeza aho igeze

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umwana wa Kanyabutembo witwa Rugamba Pacifique, yavuze ko bakomeje kurenganywa n’ubutabera nk’aho urukiko rwa Musanze ruca urubanza rwashingiye ku bintu bitatu bitari ukuri namba. Avuga ko bavuye i Rubavu bagaragaje ko nyina yahawe ikibanza nk’umugore wibana ndetse basabye umurenge kubaha icyemezo kibigaragaza, bababwira ko urukiko ari rwo rwonyine rusaba iki cyemezo, nyamara ngo babibwiye urukiko rwa Musanze gusaba iyi nyandiko nk’ikimenyetso cyakemura impaka ruvuga ko nta mwanya kandi rurangije rufata icyemezo rushingiye ku cyimenyetso rwanze kusaba.

Ati: “Urukiko rwa Musanze rwashingiye ko babanye nk’umugore n’umugabo, ko mama yohereza amafaranga umusaza akubakisha, bashingiye ko uyu musaza ngo afite ibimenyetso bigaragara ko yakira amafaranga ya Western Union, nyamara muri system y’urukiko nta birimo! Twe twashyizemo ibimenyetso byose birimo n’uko twakiriye amafaranga. Ikibabaje ni uko bavuga ko hari ibimenyetso bifatika kandi ntabyo , ntabyo bafiye system y’Urukiko, ariko twe tubifitemo.”

Pacifique akomeza avuga ko no mu rukiko rw’ubujurire bahuye n’akarengane gakomeye kuko na none umucamanza yaciye urubanza ku cyo batigeze bajuririra, kuko ababuranyi bombi bari bakoze retification ku rubanza RS/RECT/RC 00013/2021/HC/MUS rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze. Ati: “Urukiko rw’ubujurire rwari rwavuze ko rugiye kwiherera ngo rurebe niba ikirego retification (Gusobanuza urubanza) cyajururirwa cyonyine cyangwa byajuririrwa hamwe. Umucamanza yaraje afata ibyo mu Ruhengeri abitesha agaciro.”

Videwo ya mbere kuri iki kibazo

Inyandiko Bwiza.com ifitiye kopi igaragaza ko mu iburanisha ryari ryabaye tariki ya 28 Werurwe 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwari rwafashe umwanzuro ko hagiye gusuzumwa niba urubanza RCA00097/2018/HC/MUS na RSCT/RC/00013/2021/HC/MUS zajuririrwa zombi cyangwa niba urubanza RS/RECT/RC00013/2021/HC/MUS ari rwo rwemewe kujururirwa rwonyine.

Pacifique avuga ko aha na ho harimo ibidasobanutse kuko habayeho kubarenganya no kwivuguruza k’umucamanza kuko abona umucamanza uburyo yafashe icyemezo harimo guca urubanza ku kintu kitaburanywe. Ati: “Urupapuro umucamanza ubwe yashyize muri system yari yavuze ko bagiye kwiherera barebe niba iki kirego cyaregerwa cya retification, baravuga ngo ni ukureba niba retification yajuririrwa yonyine cyangwa byajuririrwa hamwe. Yari kuza avuga ati ‘iyi retification irajuririwe, iyi gutya cyangwa iyi gutya, we uburyo yafashe umwanzuro yaburanishije ikintu kitaregewe’.”

Berekeje amaso kuri Perezida Kagame

Kanyabutembo Virginie avuga ko bagannye urukiko rw’ubujurire bumva ko bagiye kubona ubutabera, kuko bumvaga hazashingirwa ku kureba ukuri. Ati: “Kubona ibyo twaregeraga atari byo bashingiyeho, ahubwo bagafata umwanzuro ku byo tutaregeye, biteye ubwoba kubona umuntu arengana afite ukuri.”

Kanyabutembo avuga ko yibaza aho ubutabera buri, ko atari azi ko no mu rukiko rukuru bashobora kumurenganya, bityo akaba yumva ko nta wundi awamurengera akanamugirira impuwe keretse gusa Perezida Kagame, utakwemera ko abana batandatu yabyaye n’abuzukuru 11 ko bashobora gutereranwa bakajugunywa hirya bagatwarwa gakondo, inzu imwe itagira isambu cyangwa ikindi.

Ati: “Ndasaba Nyakubahwa Perezida mubyeyi w’ababyeyi, umuntu warwaniye igihugu akatugeza aho tuba, agakora ibyo ndebesha amaso yanjye n’ibyo numva, ko yandenganura, akansubiza iriya gakondo y’abana banjye.”

Avuga ko u Rwanda rwamutuje mu 1999 rukamuha ikibanza nk’umugore wibanaga kandi wari ufite abana , ari indushyi. Ati: “Icyo gihe nari umutindi kuko ntari nishoboye, abari bishoboye bo baguraga ikibanza.” Akomeza avuga ati: “Nubwo nari umukene, sinigeze ntekereza kukigurisha , narakibitse kuko nari nziko nta kindi mfite mu Rwanda. Ntangazwa no kubona umuntu w’ingaragu, ugenda mu buyobozi bakamuha igipapuro cy’ingaragu, akagaragaza ko atigeze abyara, yarangiza akagurisha imitungo ye yose, none akaba agarutse ngo atware iriya nzu nubakiye abana banjye.”

Videwo ya kabiri

Kanyabutembo asaba ko Perezida Kagame yakumva akababaro n’akarengane ke, agahinda afite, yumve imbabazi z’abana n’abana 6 n’abuzukuru 11, maze amurengere amurenganure asubizwe gakondo ye kuko yayiruyihe imyaka yose amaze yubaka.

Umukobwa wa Kanyabutembo, Dada Rugamba Felly, avuga ko ubu nta kindi bakore keretse kujya kwa Perezida Kagame, kuko atazi impamvu abacamanza birengagiza ukuri, atazi nicyo babaziza n’ubwo akeka ruswa , aho avuga ko barenganiye mu Rukiko rwa Rubavu, Musanze ndetse n’urukiko rw’ubujurire i Kgali, ibintu abonamo akarengane gakomeye. Avuga ko ubwo baburanaga iteshwagaciro rya cyamunara y’inzu yabo, Umuhesha w’Inkiko wayigurishaga ubwe yigeze kuvugira mu Rukiko ko yari azi neza ko urukiko rutazakira ubujurire bwabo, maze icyo gihe umucamanza amubaza uko yabimenye cyangwa niba yaba yerekwa.

Ati: “Turasaba ubutabera kwa Perezida, kuko ni we mubyeyi w’Abanyarwanda, n’abanyarwanda bose bari kunyumva, bose aho bari hose , ndabasaba kudusabira ubutabera.”

Dada asobanura ko nyina yagiye muri Amerika guca inshuro, aho yirirwa yoza amazirantoki abana b’abazungu n’abafite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo abashe kuzuza inzu , atunge abana be, anabafashe kwiga. Ngo ubwo yavaga mu Rwanda, babaga mu kazu gatoya none iyo yaruhiye imyaka 17 irashakwa gutezwa cyamunara nta deni bagirira banki uretse Se wabajugunye ushaka kuyigurisha, nta ruhare na ruto yagizeho kugira ngo abangaze nk’uko yagiye abibabwira.

Ati : “Papa wacu , tuziko yatubyaye gusa, ariko ntiyatureze , ntiyatwigishije, afite imitungo ye n’impapuro zirahari , ibye ni siribateri, nta mwana agira, nta mugore agira, icyo ashaka ni ukutwangaza ngo na mama wange yangare kandi yararuhiye iriya nzu ngo nataha avuye muri Amerika abone aho ataha.”

Dada akomeza avuga ko nyina yatujwe na Leta imuha ikibanza , ariko ubwo nyina yajyaga muri Amerika, se (Rugamba Xavier) yacunze bo badahari ayiyandikaho, none ubu akaba ari kuyigurisha. Asaba ko Abanyarwanda ko babasabira ubutabera kuko batazi icyo bari kuzira mu nkiko.
data_felly.jpg

Inkiko zikingira abantu bakoresha impapuro mpimbano?

Tariki ya 25 Gashyantare 2022, ni bwo hasuzumwe ndetse hanasomwa umwanzuro ku bujurire bwatanzwe na Me Uwayezu Anselme wajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo guhagarika cyamunara y’inzu ya Kanyabutembo. Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inyandiko yatanzwe na Uwayezu rusanga yararubeshye ndetse ari impimbano nk’uko byagaragajwe na ‘system’ yarwo.

Uku kugagara kw’impapuro mpimbano mu rukiko biri mu bigarukwaho n’abakurikiye uru rubanza barimo n’abo mu muryango wa Kanyabutembo bitsitsa ko harimo ruswa, kuko batumva impamvu umuntu watinyutse kuzana impapuro mpimbano kugira ngo bahuguzwe umutungo wa nyina agumya kwidegembya, ari nawe wababwiye ko azi neza ko Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rutazigera rwakira ubujurire bwabo akanabivugira mu rukiko imbere y’umucamanza.

Ibi byagiye bigaragara muri uru rubanza babishingiraho basaba Perezida kubarengera kuko babona abacamanza nk’abakorana n’uyu Muhesha w’Inkiko bikagera aho ukuri kwabo kwirengagizwa.

Uko ikibazo giteye

Kanyabutembo w’imyaka 60 ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka isaga 17, afite abana 6 yabyaranye na Rugamba Xavier bamaze imyaka 30 batabana nkuko abyivugira. Yagiyeyo asize abana batandatu yabyaranye n’uyu wari umugabo we, ari nawe ugaragara mu rubanza.

Xavier ni umugabo w’imyaka 72 kuko yavutse mu 1950, bivugwa amaze imyaka 30 atabana na Kanyabutembo nk’uko byemezwa n’abana babyaranye ndetse n’abaturanyi bavuga ko uyu mugabo yataye umugore n’abana kugeza n’ubwo umugore yagiye gushaka uburyo yatunga abana muri Amerika.

Kanyabutembo mu 1999 yahawe na Leta y’u Rwanda ikibanza n°1497 nk’uko n’abandi bari badafite aho kuba babihawe, ahabwa na Acte de Notoriete y’icyo kibanza nk’umugore wibana kandi ufite n’abana, mu 2005 ubwo yiteguraga kujya muri Amerika, umugabo we Xavier yasinye kuri iyo Acte de Notoriete nk’umugabo wo kubihamya.

Kanyabutembo asobanura ko Xavier wari warabataye mbere yo guhabwa iki kibanza, yamenye ko yageze muri Amerika kandi ko abana babayeho neza, asubira i Rubavu yitwaje kubasura gusa ntiyongera kuhava. Ati: “Icyo gihe abana barabimenyesheje, numva ko yaba yaragaruye agatima ko wenda azagira n’icyo abafasha, ariko ntabwo nigeze mugirira icyizere bitewe n’agahinda n’intimba yari yaranteye.”

Avuga ko amafaranga yo kubaka iyo nzu, kurya no kuriha amashuri yakomeje kujya ayoherereza abana be nk’uko byari bisanzwe, gusa mu gihe cy’ibarura umugabo yitwaza ko babyaranye yiyandukuzaho cya kibanza n’inzu zicyubatsemo nyamara atazi aho byakomotse, mu 2017 ari bwo yamenye amakuru y’uko uwari umugabo we ashaka kugurisha inzu yari yarubakiye abana be, biba ngombwa ko atanga ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Gisenyi.

Yasabaga ko ikibanza n’inzu ye bibaruye kuri N° 1497 byanditswe kuri Rugamba Xavier mu buryo bw’uburiganya byamukurwaho bikandikwa mu mazina ye bwite, kuko uwo mutungo ari uwe. Mu gutanga icyo kirego ngo yagaragaje ibimenyetso by’uburyo ari we wahawe icyo kibanza, uburyo ari we wacyubatse, uko yamutanye n’abana be, uko yamusabye ko basezerana ahubwo agahitamo kumuta n’uburyo yiyandikishijeho uwo mutungo mu buriganya.

Mu iburanisha, Xavier yavuze ko ikibanza bakiguze ubundi avuga ko bagihawe bombi, bimeze nko gushakisha uburyo yagira uruhare kuri iriya nzu. Ariko hakibazwa uko yari umuguzi akaba n’umwe mu bagabo basinye kuri Acte de Notoriete . Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwanzuye ko Kanyabutembo ari we wubatse amazu ari m uri icyo kibanza, gusa rumutegeka kwishyura umugabo we Frw miliyoni 7.5 nk’uruhare rwe ku kibanza, dore ko cyahawe agaciro ka Frw miliyoni 15. Bageze i Musanze ho byarahindutse kuko umucamanza we ntiyarebye kuri ya 25% yaburanwaga ahubwo yanzuye ko biba 50%.

Xavier we yigeze gutangariza Bwiza.com ko nta byinshi yabivugaho mu gihe ikibazo kiri mu maboko y’inzego z’ubutabera. Ati: “Ibyo bintu babijyanye kwa Meya. Ibyo bintu biri ku Muhesha w’Inkiko. Ibyo bintu ni bwo byava mu rukiko. Nagusubiza iki ubwo?”

Iperereza ry’igitangazamakuru

Mu iperereza n’ubucukumbuzi ikinyamakuru Bwiza.com cyakoze , amakuru cyahawe n’abaturanyi, abo mu muryango wa Xavier babarizwa mu karere ka Karongi, abaturanyi ba Kanyabutembo mu karere ka Rubavu, abana babo ndetse n’inyandiko zitandukanye bigaragaza ko Xavier agamije guhemukira umuryango we no kuwangaza nk’uko abyivugira mu butumwa n’ibiganiro agirana n’abana be ndetse n’abakunda gusangira na we mu tubari.

Mu irangamimerere Xavier abarwa nk’ingaragu (single) ndetse na we abibwira bamwe mu bana be ko atigeze abyara. Rugamba nta kazi agira, afashwa n’umuhungu we witwa Tony Rugamba, ndetse amaze igihe agurisha imitungo ye nk’ingaragu.
screenshot_20220503-221825_1.png.jpg

Bwiza.com ifite amakuru ko Xavier atigeze yishyurira ishuri umwana n’umwe mu bo yabyaye, ntazi n’uko bakuze, inzu avuga kubaka umubajije niba afite gihamya kijyanye n’aho yakuye amafaranga yo kuyubaka ntiyabikwereka, usibye kuba yaraciye mu cyuho abo mu muryango akayiyandikaho mu gihe bandikishaga ubutaka. Na we ubwe mu rukiko rwa Rubavu yigeze kwiyemerera ko nta ruhare yigeze agira ku nzu uyu munsi yahaweho umugabane n’urukiko.

Umunyamakuru wa Bwiza.com yagiye Karongi , mu murenge wa Mubuga asanga Xavier agira imitungo yahawe mu mugabane w’umuryango mu cyahoze ari ku Kibuye , akagari ka Ryaruhanga , umudugudu wa Ryaruhanga, ahafite amasambu ndetse akaba agenda agurishaho kandi akagurisha nk’ingaragu , kuko nta wo mu muryango we umusinyira yaba na mukuru we witwa Kaganantagara Yohani uvuga ko yamubujije kugurisha umunani yahawe abana badahari akamutera utwatsi . Mu kwezi kwa 3 aherutse kugurisha uwitwa Uwamungu Amon isambu nini ku mafaranga miliyoni imwe.

Bwiza.com yabonye inyandiko zigaragaza ko Xavier ari ingaragu. Hari inyandiko zigaragaza uko ibibanza byatanzwe bihabwa abari batishoboye mu cyahoze ari Gisenyi, aho n’uyu Kanyabutembo yagihawe aho kuba uyu mugabo nk’uko inkiko zagiye zibyemeza zishingiye ku makuru zahawe n’abunganira Xavier hatarebwe ku batangabuhamya , inyandiko zihari nk’uko zagaragajwe n’urundi ruhande.

Abana ba Kanyabutembo bavuga ko urukiko rwirengagije ibimenyetso bagaragaje harimo n'impapuro nyinshi zigaragaza uko Kanyabutembo Virginie yoherezaga amafaranga yo kubaka inzu , ariko Urukiko rwaciye urubanza ruvuga ko yubatswe bafatanyije na Rugamba, Ibintu byababaje abana buyu muryango bibaza uko Xavier yakubaka inzu ifite agaciro ubu kari muri Miliyoni 100 nta kazi agira, nta n'igipapuro na kimwe yagaragaza yaguriyeho sima cyangwa umucanga
Abana ba Kanyabutembo bavuga ko urukiko rwirengagije ibimenyetso bagaragaje harimo n’impapuro nyinshi zigaragaza uko Kanyabutembo Virginie yoherezaga amafaranga yo kubaka inzu , ariko Urukiko rwaciye urubanza ruvuga ko yubatswe bafatanyije na Rugamba, Ibintu byababaje abana buyu muryango bibaza uko Xavier yakubaka inzu ifite agaciro ubu kari muri Miliyoni 100 nta kazi agira, nta n’igipapuro na kimwe yagaragaza yaguriyeho sima cyangwa umucanga

Mu muryango no mu baturanyi babivugaho iki?

Abaturage ndetse na bamwe bo mu muryango batangarije umunyamakuru ko babizi neza ko Xavier nta ruhare yigeze agira ku mutungo aburana , bavuga ko we agamije gusiga ku gasozi urubyaro rwe n’uwo babyaranye nkuko bigaragara mu butumwa yandikiye umuhungu we Pacifique amubwira ko azabarindagiza.

Kaganantagara Yohani, mukuru wa Xavier utuye mu karere ka Karongi, umurenge wa Mubuga, akagari Ryaruhanga, umudugudu wa Ryaruhanga yabwiye umunyamakuru ko murumuna we azwiho kubeshya no kugira amahane kuko inshuro nyinshi amuhana ariko ntiyumve.

Ati: “Murumuna wanjye uriya yashakanye n’uriya mugore i Bukavu ubwo Rugamba yari ajyanywe n’umupadiri witwa Simon bahunze.” Ngo yabashije kubasura mu rugo rwabo inshuro 3, yumva inshuro nyinshi ko batabanye neza , agerageza guhana murumuna we ariko ntabashe kumwumva ahubwo akamutuka.

Yohani akomeza avuga ko ubwo yatangiraga kugurisha isambu yahawe na Se, yagerageje kubuza murumuna ngo areke kugurisha umutungo w’umuryango afite ku Mubuga no kwirinda kujya mu manza we n’umugore we, ngo aramutuka ku mugaragaro abantu bareba ubwo yari Rubavu. Avuga ko kandi Xavier aherutse kugurisha isambu y’umuryango atabizi ndetse n’abana be nta n’umwe ubizi.

Uyu musaza akomeza avuga ko ubwo bari bamaze kuva muri Congo, abana Xavier yabyaranye na Kanyabutembo babaga mu kazu gato cyane. Ati: “Babaga mu kazu gatoya, ariko umugore ari kubaka inzu nini. Ibyo mvuga si ukubeshya , ni ukuri , nagiyeyo umugore ari kubakisha ubwo yari akiri mu Rwanda.”

Uyu musaza akomeza avuga ko Xavier na Kanyabutembo bakibana byari intambara , akanavuga ko ubwo Kanyabutembo yageraga muri Amerika yatangiye kujya yohereza amafaranga abana be ari bo Tony na Dada ngo bakomeze bubakishe inzu, banabone uko babaho kuko ise yari yarabataye.

Uwitwa Uwambuga Alice, mu kiganiro yigeze kugirana na Bwiza.com/TV, yavuze ko azi neza iby’uyu mutungo. Ngo nyuma y’uko abuze ababyeyi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we n’abavandimwe be 4 baje guhura na Kanyabutembo wari uhungutse mu Banyarwanda bari barahunze mu 1959, maze arabafata abarerana n’abana be , hiyongereyeho n’abandi bari imfubyi 3 abashyira hamwe aho yakodeshaga i Gisenyi.

Alice avuga ko atiyumvishije ukuntu hari umuntu waza akaburana inzu atazi uko yubatswe maze urukiko narwo rukabishyigikira. Mu buhamya yatanze, yagize ati: “Maze kumva ko Virginie Kanyabutembo ari mu rukiko ni bwo nahise numva ko ibisambo bihari koko! Narabyumvishe mu binyamakuru, ngerageza guhamagara abana be barabinsobanurira numva ndatunguwe! Umuntu aruhire umutungo we n’ubu aracyashoramo amafaranga yubaka, undi asubire inyuma ngo yiyandikisheho inzu ngo ni iye!”
uwambuga_alice_wemeza_ko_yarezwe_na_kanyabutembo_hamwe_n_abandi_bana.jpg

Alice yemeza ko kugira ngo bubake inzu, bahawe ikibanza nk’abandi bantu bahungutse ndetse nk’umugore wari indushyi, maze batangira kubaka aho yubakirwaga n’abagororwa bari muri gereza ya Gisenyi, harimo n’umugororwa uzwi mu bafungiwe gukora jenoside witwa Kawawa. Asaba ko urukiko aho kugira ngo rurenganye uyu Kanyabutembo rwanakwiye kwegera uyu mugororwa muri gereza ya Nyakiriba akabaha ukuri. Yemeza ko we ubwe n’abana ba Kanyabutembo n’abandi b’imfubyi yareraga ari bo batekeraga abagororwa ibirayi cyangwa baba babuze amafaranga bakabagurira amandazi n’ikigage.

Biziyaremye Theoneste ni umufundi wubatse inzu iri muri iki kibanza na n’ubu itaruzura neza. Mu kiganiro na Bwiza.com yavuze ko uwo azi wamuhaye akazi ari Kanyabutembo kuva mu itangira no kugera ubu bageze mu masoza. Avuga ko guhera mu 2007 ari bwo yatangiye kubaka, ibikoresho akabihabwa nuwitwa Dada Ferri, ku mafaranga yacaga kuri Western Union ariko umuntu wamuhaye akazi ari Kanyabutembo Virginie. Ati: “Kuva 2007 ni we tuvugana, tukabanza tugapatana…ni ukuvuga ngo iyo atari yayohereza mba ndi gukora yayohereza uwo mukobwa akayangezaho..”
biziyaremye_theoneste_wubatse_inzu_muri_iki_kibanza.jpg

Uyu avuga ko banagiye mu rukiko babazwa uko inzu yagiye yubakwa bakabisobanura mu rukiko rwa Gisenyi ndetse na Xavier yari ahari akabazwa niba hari amafaranga yigeze ashyira kuri iyo nzu akiyemerera ko ntayo, ariko bagera i Musanze bagiye gutanga ubuhamya mu buryo batasobanukiwe bakabirukana bakanga ko babutanga.

Uwitwa Uzamukunda Thacienne, avuga ko yaherewe rimwe ikibanza na Kanyabutembo. Ati: “Iki kibanza Virginie baduhereye rimwe, baduha ibibanza twari kumwe…bamuha ikibanza nanjye bampa ikindi, baraduhamagara njyana na we tujya gufata za ‘borne’ turaza turashinga turi hamwe tumaze gushinga za borne turataha. Nyuma y’aho Virginie aza kubaka, ni we wanatangiye no kubaka mbere yanjye”

Uzamukunda yakomeje ati: “Bakimara kuvuga ko arimo kuburana na we (n’umugabo we) njye naravuze nti ‘Ese birashoboka? Umuntu aburana ikibanza atahawe? Umuntu aburana ikibanza yahawe. Naho ikibanza uwagihawe ni umugore. Mugiye n’aho ngaho muri ya Minisiteri yaduherezaga ibibanza, amazina ye ni yo mwasangamo umugore…”

Kalisa Nestor, Umuyobozi w’Umudugudu w’Uburanga uherereyemo iki kibanza, mu kagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi, na we yavuganye na Bwiza.com, asobanura ko bageze muri uyu mudugudu batahutse bavuye muri RDC. Avuga ko azi Kanyabutembo kuko yaje ahamusanga aho batujwe kandi uyu muyobozi akaba yari we nyumbakumi icyo gihe, ndetse yari ashinzwe kugenzura niba abajya kubaka bafite ibyangombwa by’uko ibibanza ari inyabo, akaba ari we wahaye Kanyabutembo icyemezo mbere yo kubaka.

NB. Iyi nkuru yanditswe hagamijwe kugaragaza akarengane n’ukuri kwahishwe. Bigoye gushyiramo amakuru yose kuko ari byinshi byabashijwe gukusanywa n’umunyamakuru.

screenshot_20220503-221931_1.png.jpg

Videwo 3: Ubuhamya bwa Alice

Videwo 4: Irimo ubuhamya bw’umufundi

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuryango wa Kanyabutembo uhanze amaso Perezida Kagame nyuma yo kuburira mu manza ukekamo ruswa
    Ariko banyamakuru nyimukayobue abaturage. Ubucamanza burigenga. Igihe babibabwiriye ntimubyumva?
    Hari inzira nyinshi zo gukemura akarengane
    Muri izo ntabwo harimo kwandikira HE.

  2. Umuryango wa Kanyabutembo uhanze amaso Perezida Kagame nyuma yo kuburira mu manza ukekamo ruswa
    Ariko banyamakuru nyimukayobue abaturage. Ubucamanza burigenga. Igihe babibabwiriye ntimubyumva?
    Hari inzira nyinshi zo gukemura akarengane
    Muri izo ntabwo harimo kwandikira HE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *