Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakanye amakuru avuga ko yaba yarafashije Igisirikare cya Ukraine kurohamisha ubwato rutura bwa Moskva bw’u Burusiya ndetse no kugira uruhare mu iyicwa ry’abajenerali b’iki gihugu muri Ukraine.
Ni nyuma y’inkuru iheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The New York Times isobanura buryo ki Amerika yagize uruhare muri biriya bikorwa byombi byashegeshe Igisirikare cy’u Burusiya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo za Amerika, John Kirby, yatangaje ko “nta bufasha bwihariye Amerika yigeze iha Ukraine” ku buryo bwaba ari bwo bwayifashije gusenya ubwato bwa Moskva bwarasiwe mu nyanja y’umukara.
Yavuze ko Amerika nta makuru izi ku mugambi wo kurasa buriya bwato bwatwitswe ku wa 13 Mata.
Ati: “Ntitwigeze tugira uruhare mu byemezo by’abanya-Ukraine byo kurasa ubwato cyangwa muri Operasiyo bakoze. Abanya-Ukraine bafite ubushobozi bwabo bw’ubutasi bwo kurasa amato y’igisirikare cy’u Burusiya kirwanira mu mazi.”
Amakuru avuga kandi ko Amerika yahaye Ukraine amakuru yerekeye ibice ba Jenerali b’u Burusiya bari baherereyemo, iyahuza n’andi ubutasi bwayo bwari bufite mbere yo kubica.
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuganye na The New York Times batifuje ko amazina yabo atangazwa, ntabwo bagaragaje uburyo Washington yakoresheje kugira ngo babone amakuru ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Burusiya kubera impungenge ko bishobora kubangamira irindi kusanywa ry’amakuru.
Kirby yatangaje ko amakuru avuga ko Ukraine yaba yarifashishije ubutasi bwihariye bwa Amerika mu kwica bariya ba Jenerali ari ibinyoma.
Ati: “Ntidutanga ubutasi ku byerekezo by’abofisiye bakuru ku rugamba cyangwa ngo tugire uruhare mu byemezo by’abo Ukraine yibasira.”
Yavuze ko Ukraine ubwayo ari yo yihitiramo niba hari umuyobozi igomba kwica.
Ati: “Ukraine ihuza amakuru twe n’abandi bafatanyabikorwa tuyiha yifashishije ubutasi ikorera ku rugamba. Nyuma bo bafata ibyemezo byabo bwite bakanakora ibikorwa byabo ubwabo.”
Kugeza ubu umubare nyawo w’abajenerali b’u Burusiya bamaze kwicirwa muri Ukraine nturatangazwa, gusa bivugwa ko barenga 12.


