Abadepite bafashe umwanzuro wo gutumiza mu bihe bitandukanye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, uw’Uburezi, uw’Ikoranabuhanga na Innovation ndetse n’uw’iterambere ry’Umuryango kugira ngo bazatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo abadepite bakuye mu ngendo baherutsemo hirya no hino mu gihugu. Mu bikorwa remezo, abadepite bagaragaza ko basanze harimo ibibazo birimo ikwirakwiza ry’amazi rikiri ku rwego rwo hasi cyane cyane mu cyaro, ibiraro byacitse, hakaba kandi n’imihanda yubakwa yatinze kuzura. Mu zindi nzego kandi bagaragaza ko abaturage bababwiye ibibazo by’ibura ry’itumanaho rya telephone rya hato na hato, abadepite kandi bakagaragaza ko basanze amakimbirane yo mu miryango ari imwe mu nzitizi zikomeye ku iterambere ry’abaturage. Depite Muhongayire Christine yagize ati “Numvaga nifuza ko twashyiraho inama nyunguranabitekerezo tukaganira n’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa batandukanye tukaganira ku muryango, ibibazo birimo tukabishakira umuti hamwe ariko reka mbanze nanashimire ko minisitiri wa Migeprof azaza akitaba inteko.” Depite Frank Habineza ati “Hari imihanda itararangira yari yaratangiye, iyo twayibonye nka Base- Rukomo, Gicumbi Nyagatare n’ahandi nko mu karere ka Rulindo twarayibonye.” RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo bimeze gutyo ariko abadepite bagaragaza ko hari ibyakozwe kandi ku rwego rwiza nk’ikwirakwiza ry’ amashanyarazi ndetse n’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri hirya no hino no mu gihugu. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko basabye zimwe mu nzego na Minisiteri kugaragaza ingamba bafitiye ibibazo biri mu nzego bayobora. Gusa hari n’abasabwe kuza gutanga ibisobanuro mu magambo yitsa cyane ku bibazo basanze mu rwego rw’ ibikorwaremezo. “Twafashe imyanzuro yo gutumiza abaminisitiri batandukanye kugira ngo batange ibisobanuro hano mu nteko rusange kuko mwabibonye ko ibibazo byinshi, imihanda amashanyarazi, amazi, ibiraro imihanda idakoze neza twifuje ko nyir’ubwite azaza muri abo akabisobanurira inteko rusange.” Abadepite kandi basabye minisiteri zirimo MINIJUST, MINUBUMWE NA MINECOFIN kugaragariza inteko ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye biri mu nshingano zabo, nko muri gahunda ya EJo Heza, guhuza inzibutso, ndetse n’uruhare rw’ inzego zibanze mu gukumira amakimbirane yo mu muryango.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, yavuze ko minisiteri zigomba kugaragaza ingamba zo gukemura ibibazo/RBA


