Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruri mu Karere ka Rubavu, basabye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kubakemura ibibazo birimo icy’itonesha n’ubusumbane mu kazi cyiganje mu kazi kabo. Ibi babigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi w’ubuzima n’umutekano mu kazi, bamwe bavuga ko harimo abakora nta masezerano yanditse y’akazi ndetse n’icy’ubwisungane mu kwivuza kuri bo no kubo mu miryango yabo. Bagaragaza ko igihe ibyo bibazo byose byaba bikomeje kuba akarande, gutanga umusaruro bitezweho bigoye. Bamwe mu bakozi b’uruganda rwa Pfunda bakora mu cyayi ndetse n’abakora mu ngo z’abayobozi barwo, bavuga ko ” Mu kazi harimo itoneshwa aho bamwe bazamurirwa imishahara ndetse bakishyurirwa ubwishingizi mu buvuzi ariko abandi ntibabikorerwe.” Abandi bagorwa n’uburyo bakoreramo muri uru ruganda, ni ba nyakabyizi ku bwo kuba nta amasezerano yanditse abagenga bityo bikabagiraho ingaruka nkuko byagaragajwe na Nizeyimana Faustin uhagarariye abakozi mu ruganda rw’icyayi rwa Pfunda. RBA yakurikiranye iyi nkuru ivuga ko ” Ubuyobozi bw’uruganda bwirinze kugira icyo buvuga kuri ubu busumbane no gutonesha. Minisitiri w’abakozi n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko hari bimwe mu bibazo byagarursweho n’abakozi batari bazi ariko bakaba bagiye kubikurikiana. Minisitiri yagaragaje ko iteka bahora basaba abakoresha kuganira n’abakozi hagamijwe gukemura ibibazo bihari kandi mu buryo bwubahirije amategeko, kuko ariyo nzira yonyine yorohereza umukozi kumva ko aho akorera ari heza kandi hatekanye, bityo umusaruro atanga nawo ukiyongera.


