Umurundi Nduwayo Stanley wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Rwanda FC ya hano mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwa Nduwayo wamemenyekanye nka Maradona yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022.
Urupfu rwe rwemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi ryatangaje ko mu mikino yose y’umunsi wa 29 wa shampiyona iteganyijwe muri izi mpera z’iki cyumweru hazafatwa umunota wo kumwibuka.
Nduwayo wakinaga hagati mu kibuga (nka numĂ©ro umunani cyangwa 10), yamenyekanye cyane mu kipe ya Vital’o y’iwabo mu Burundi yakiniye imyaka 11 kuva mu 1984.
Iyi Vital’o yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa CAF mu 1992.
Uyu mugabo wari umaze igihe ari umutoza w’amakipe y’abakiri bato yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba mu Rugamba) yanabereye Kapiteni mu 1992.
Hano mu Rwanda Maradona yakiniye Rwanda FC na APR FC yanyuzemo nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



2 Responses
Maradona wakiniye APR FC yitabye Imana
Imana imwakire yari umukinnyi wu muganga cyane yanagejeje Vitali kuri Final ya championnes ligue bakina na africa sport d abijam no muri APR yitwa ye neza afite discipline.murakoze
Maradona wakiniye APR FC yitabye Imana
Imana imwakire yari umukinnyi wu muganga cyane yanagejeje Vitali kuri Final ya championnes ligue bakina na africa sport d abijam no muri APR yitwa ye neza afite discipline.murakoze