Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abayobozi b’amashuri 10 muri 11 bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 27.970.419 mu karere ka Kayonza.
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ubugenzuzi bwakorewe mu bigo by’amashuri yose muri Kayonza kuva mu 2019, bwagaragaje ko hari ibibazo mu micungire y’umutungo w’amashuri ndetse bamwe bigaragara batashoboye kugaragaza icyo amafaranga yakoreshejwe.
Mu bibazo byagaragaye ubwo ubu bugenzuzi bwakorwaga, harimo ko hari abayobozi b’amashuri batangaga amasoko mu buryo budakurikije amabwiriza n’amategeko.
Imicungire mibi yagaragaye mu igenzura yatumye abayobozi 10 batabwa muri yombi kuva kuwa 5 Gicurasi 2022, naho umwe we yaratorotse, aracyashakishwa.
Nyemazi John Bosco uyobora akarere ka Kayonza avuga ko hari ahagaragaye amakosa y’imicungire bikagaragaramo kurengera byatumye abagera kuri 11 bakekwaho kunyereza umutungo w’amashuri harimo n’ukekwaho kunyereza asanga miriyoni 15.
Ati: “Hakozwe ubugenzuzi, bigaragara ko hari amakosa yakosorwa kandi andi makosa bigaragara ko afitanye isano n’ibyaha. Ibyagaragaye ni
nko gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuba ari bariya bafashwe ni uko habayeho kurengera bakora ibifitanye isano n’ibyaha nko gukoresha amafaranga binyuranyije n’uburyo akoreshwamo kandi yaragenewe gukemura ibibazo by’amashuri. Urwego rw’ubugenzacyaha babafashe kandi bakomeje iperereza. Nibigaragara ko bakoze ibyo byaha byo kunyereza umutungo w’amashuri bazabikuriranwaho hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”
Meya Nyemazi arakomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwafashe ingamba zo kwegera abayobozi b’amashuri bagashishikarizwa gucunga neza umutungo w’amashuri bayobora.
Yagize ati: “Mu bugenzuzi hari igihe ubona hari amakosa yakozwe batanga ibisobanuro bikumvikana, abo bahabwa umwanya wo kubikemura. Hari n’ibyo tubona bitakwihanganirwa, ababikoze bagakurikiranwa n’amategeko. Hari ingamba twafashe zo kwegera abayobozi b’amashuri tukabagira inama yo gukora kinyamwuga ibyo bakora, tukabagira inama yo kubahiriza amabwiriza yo gukoresha amafaranga bakurikije amabwiriza, ahabaye ikibazo bakabitumenyesha.”
Urwego rw’uburezi mu karere ka Kayonza kuva muri 2016 rwakunze kumvikana mu itangazamakuru ruvugwamo ibibazo bya ruswa no gutonesha mu mitangire y’akazi. Andi makuruBbwiza.com ifite nuko hari abayobozi mu nzego z’ibanze muri aka karere nabo bavugwaho uruhare mu byaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wa Leta muri gahunda zitandukanye zigamije gukura abaturage mu bukene.
Abayobozi batawe muri yombi bayobora ibigo by’amashuri biri mu mirenge ya Kabare, Kabarondo, Nyamirama, Mukarange na Gahini. Batandatu muri bo bakorera mu murenge wa Gahini.
Umuyobozi ukekwaho kunyereza amafaranga menshi ni uyobora ishuri ribanza rya Rwagatera riherereye mu murege wa Kabare. Akekwaho kunyereza 15.194 .691 frws , ukekwaho kunyereza amafaranga make ni uyobora urwunge rw’amashuri rwa Juru, akaba ari 81.225.


