U Butaliyani bwafatiriye ubwato bw’agaciro bivuwa ko ari ubwa Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya bufite ibibuga bigwaho kajugujugu bibiri, pisine n’aho kurebera firime bureshya na metero 140.
Ingoro ireremba yafatiriwe n’abategetsi b’u Butaliyani, kubera ibihano u Burayi bwafatiye u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Abaharanira kurwanya ruswa bavuze ko ubu bwato bufite agaciro ka miliyoni 650 z’amayero, ari ubwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ubwe, bagaragaza ibimenyetso by’urutonde rw’abakozi bo muri ubu bwato ruriho amazina y’abantu bakorera umuryango wita ku mutekano wa perezida.
Ariko minisiteri y’imari y’u Butaliyani yavuze gusa ko yasanze hari “umubano w’ubukungu n’ubucuruzi” hagati ya nyir’ubwato n “abantu bakomeye muri guverinoma y’u Burusiya”.
Ku wa Gatanu, abayobozi batabaye nyuma yo kumenyeshwa ko ubwo bwato bwiteguraga kuva ku cyambu cya Tuscan muri Carrara.


