Umunyarwandakazi, Fille Mutoni, yongeye gusubirana n’umugabo we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats nyuma y’aho aba bombi bari bamaze imyaka batabana, ariko bakaba bakunze gutandukana nyuma bakongera gusubirana bya hato na hato. Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda aho uyu mugore akorera umuziki, bivuga ko Fille na Kats basubiranye ku munsi mukuru wa Eid, bemeranya kongera kubana. Bivuga ko iyi nkuru yatunguranye kuko ” Aba bombi bapfaga ibintu bitakoroha kwiyumvisha ko babirengaho bagasubirana.” Ubwo Fille yari ari kuririmba, Kats yamuciye mu ijambo, ahita avuga ko basubiranye ndetse ko ari kumutegurira igitaramo kuri Serena Hotel. Yagize ati ” Twakunze umuziki, twarakundanye ubwacu kandi bikomeye. Ndi umufana wa Fille.” Fille na we yabwiye abari aho ngo ” Byagusaba icyaro cyose ngo wite ku mugabo wawe. Ndagushimiye kubwo kunyitaho, ubu tumaze imyaka 10 muri uyu muziki. Kats ni inshuti yanjye kandi aziko atari bimwe byo kumwikururaho.” Uyu mugore yasabye abari aho kureka kuvangura no gucira abandi imanza. Iyi kupule (couple) izwi cyane muri Uganda yakunze gushwana kenshi. Bagiye bemeranya kurera abana ariko nyuma bakongera bakabana ariko bakongera bagatandukana. Imwe mu mpamvu zizwi zituma aba bombi bahora bashwana ni aho Fille yashinje Kats kumuca inyuma, nyuma y’aho umugabo na we atangariza ku karubanda ko yanduye virusi ya SIDA. Ibi kandi byatijwe umurindi n’uko ngo Kats ajya kuvuga ibi, atigeze agisha inama umugore we.


