Itsinda ry’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi (G7) rigizwe na Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Amerika, kuri iki cyumweru byasohoye itangazo rihuriweho ryamagana ibitero by’ingabo z’u Burusiya bikomeje muri Ukraine.
Ibihugu birindwi byiyemeje kutazigera byemera ko Moscou itsindira “intambara irwana na Ukraine” kandi bisezeranya Kiev ko bizakomeza gushyigikira igisirikare n’ubukungu.
Iri tangazo rigira riti: “Dukomeje kunga ubumwe mu cyemezo cyacu cy’uko Perezida Putin atagomba gutsinda intambara ye yo kurwanya Ukraine.” Iyi nyandiko yasohotse ku ya 8 Gicurasi, umunsi ibihugu byinshi by’iburengerazuba byizihiza iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose mu Burayi no gutsinda Abanazi, ivuga ko ibihugu bigize G7 bigomba gushyigikira Ukraine mu rwego rwo “kwibuka abantu bose baharaniye ubwisanzure mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. ”
G7 yashinje Perezida Vladimir Putin kuba yarateje isoni “u Burusiya no gutamba ’ibitambo by’amateka abaturage babwo,” ndetse no kurenga ku “mategeko mpuzamahanga.”
Abayobozi barindwi ku isi bitabiriye inama yo ku cyumweru, hamwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bahize ko bazatanga ubufasha bw’amafaranga muri Ukraine kugira ngo ibone ibyo ikeneye byihuse ndetse no “gukira no kwiyubaka mu gihe kirekire.”
Iri tangazo nk’uko tubikesha Russian Today, rivuga ko miliyari 24 z’amadolari yamaze gutangwa muri Ukraine n’umuryango mpuzamahanga, mu gihe bashima gahunda z’ubutabazi zatangijwe na Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yemeye izindi nkunga zingana na miliyoni 50 z’amadolari zo gufasha igisirikare muri Ukraine, anavuga ko Ottawa izakuraho by’agateganyo amahoro yose y’ubucuruzi ku bicuruzwa byatumijwe muri Ukraine.

4 Responses
G7 yiyemeje kutazemera ko u Burusiya butsinda intambara yo muri Ukraine
Ibi bihugu sibyo bigikize kurusha ibindi. Abashinwa, abahinde na Russia Bose bari imbere ya France, England, Canada na Italy

yewe icyo nababonyeho nuko mutinya PUTIN, ubwo se igihugu ko agihinduye umuyonga, ahagaritse intambara kuzongera kucyubaka ntibizatwara imyaka 30, ubwo se aba adatsinze UKRAINE koko ayishubije kwisuka