Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa

Sangiza iyi nkuru

Umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Dr Bihira Pierre Canisius, yemeza ko yari azi ko indege ya Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda izahanurwa.

Mu kiganiro yagiriye kuri Popote TV, Dr Bihira yasobanuye ko muri Werurwe 1994 habura ukwezi ngo jenoside yakorewe Abatutsi itangire, ari bwo yamenyeshejwe ko mu Rwanda hagiye kuzaba intambara, asabwa guhungisha umuryango we.

Yabanje kwisobanura ko afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu bukungu n’imibereho myiza n’indi yo mu buvuzi rusange n’imirire myiza yakuye muri Mauritania n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’uburezi.

Ku wamuhishuriye ibyari bigiye kuba, Dr Bihira yagize ati: “Jenoside iba nari nagiye gukorera iyo dipolome, yo nayikuye muri Mauritania, iya Santé Publique et Nutrition. Muri Mauritania, umwa-Ambasaderi w’Abafaransa ni we wambwiye ati ‘Bigiye gukomera mu Rwanda’ ushatse twagufasha ukazana umuryango wawe kuko hagiye kuzaba intambara’.”

Dr Bihira yakomeje asobanura ati: “Kuko biriya bintu abazungu bari babizi, bari bazi ko Kinani nasinya ariya masezerano ya Dar es Salaam abambari be bazamwica, noneho natwe bakatwica. Ubwo rero uwo mwa-Ambasaderi amaze kubimbwira, aho kugira ngo nzane umuryango kuko byari binagoye, nahisemo gutaha nkareba ko umuryango nazawujyana muri CND, hakaba ari ho turokokera kuko n’ubundi twari tuzi ko ibihe nibikomera, tuzahungira muri CND.”

Abajijwe umubano yari afitanye na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Malawi ku buryo yamuha aya makuru, yasubije ati: “Nta mubano twari dufite ni uko yaje mu gutanga amadipolome kuko n’ubundi njye nari narize mu Bufaransa, nagiye Mauritania ari u Bufaransa nyine butujyanyeyo twese abigaga aho ngaho muri iryo shuri rya Ex-Marseille,

batujyanye muri iryo shuri ngo abe ari ho tujya gukorera amasitaje no kuzahakorera defanse. Ubwo rero yaje agenda atubaza ‘wowe uri uwa he?’, njye mubwiye ko ndi uwo mu Rwanda, arambwira ati ‘Eeeh! Mu Rwanda hagiye kuzaba ibikorwa bibi cyane.’ Ni ko yambwiye.”

Dr Bihira yavuze ko jenoside itamutunguye kuko ngo hari amakuru yari yaramenye, ayakuye ahantu hatandukanye muri Leta, nk’umuntu wigeze kuyikorera.

Yagize ati: “Ntabwo [jenoside] njyewe yantunguye rwose. Byari bizwi na kuriya bahanuye indege, twari tuzi ko ba Bagosora na team ye bazayihanura byanze bikunze kuko ntabwo bashakaga ko FPR yumvikana n’abandi basigaye, basaranganye ubutegetsi. Baravugaga ngo aho kugira ngo dusaranganye ubutegetsi, tuzica Abatutsi bose, tuzica Inkotanyi, nta muntu tuzasiga, ubutegetsi tubusigarane twenyine.”

Akomeza asobanura ko ubwo yageraga mu Rwanda avuye muri Mauritania hari amakuru yari yaramenye. Ati: “Ubundi ngeze ino aha, hari amakuru nabashije kumenya ko nagenda mu modoka, ko indege ishobora kuzagwa muri Congo, icyo gihe hari Zaïre, noneho ngo akaza mu modoka. Bavugaga ko bazamutsinda Rubavu, atazarenga Rubavu. Bavugaga ko naza mu ndege na none, abarimo bose, bazayihanura bakabica.”

Dr Bihira yavuze ko aya makuru yahererekanywaga ahantu hatandukanye harimo muri Banki Nkuru y’u Rwanda, aho yari yarakoze no mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi. Ati: “Iyo bakwegeraga mukaganira, barakubwiraga bati ‘Unitegure rwose bizaba’ kandi koko uko babivugaga ni ko byagenze.”

Indege yarimo Habyarimana wari kumwe Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994, abarimo bose barapfa, jenoside itangira ku munsi wakurikiyeho.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa
    Uyu mugabo turaziranye kandi twarakoranye mbere gato ya 1994.Ndibuka ko turimo gusangira muli Restaurant,yancyuriye ngo ndi umututsi.Ni gute yerekana ko nawe yahigwaga ku buryo Ambassador ahungisha umuryango we??? Ni gute avuga ko yari azi neza ko Bagosora azahanura indege??? Ibi ni bya bindi bamwe bashaka kwikundisha iyo ibintu bihindutse.Ni ingeso mbi bakwiye gucikaho,bakajya bavugisha ukuli.Ndahamya ko abeshya.

  2. Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa
    Uyu mugabo turaziranye kandi twarakoranye mbere gato ya 1994.Ndibuka ko turimo gusangira muli Restaurant,yancyuriye ngo ndi umututsi.Ni gute yerekana ko nawe yahigwaga ku buryo Ambassador ahungisha umuryango we??? Ni gute avuga ko yari azi neza ko Bagosora azahanura indege??? Ibi ni bya bindi bamwe bashaka kwikundisha iyo ibintu bihindutse.Ni ingeso mbi bakwiye gucikaho,bakajya bavugisha ukuli.Ndahamya ko abeshya.

  3. Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa
    Yababwiye se ko yari muri abo banyapolitiki babi. Ubu yigize uwacitse ku icumu rero. Narekere aho amagambo yavugaga muri za 90 arazwi. Imiryango ye irazwi ajye yicecekera. Diplomes n’uko nta kazi azazisabisha ariko ni impimbano. Genocide ikirangira bwo ngo yaratinyutse yambara umwenda wa muganga muri Faysal. Narabyumvise ndatembagara. Cyokora arashobora. Umuntu wifatira radio zose. Yari amaze igihe kubera ipfunwe ryo kunyanganya amafaranga akabifungirwa. Yongeye kubura umutwe rero. Yitegure ko aho azafatirwa noneho atazawuvamo. Nabonye n’umukwe we Mike Karangwa yarize gukoresha inyandiko mpimbano. Ni akaga pe. Kubi bakora batyo. Bakoze ibikwiye

  4. Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa
    Yababwiye se ko yari muri abo banyapolitiki babi. Ubu yigize uwacitse ku icumu rero. Narekere aho amagambo yavugaga muri za 90 arazwi. Imiryango ye irazwi ajye yicecekera. Diplomes n’uko nta kazi azazisabisha ariko ni impimbano. Genocide ikirangira bwo ngo yaratinyutse yambara umwenda wa muganga muri Faysal. Narabyumvise ndatembagara. Cyokora arashobora. Umuntu wifatira radio zose. Yari amaze igihe kubera ipfunwe ryo kunyanganya amafaranga akabifungirwa. Yongeye kubura umutwe rero. Yitegure ko aho azafatirwa noneho atazawuvamo. Nabonye n’umukwe we Mike Karangwa yarize gukoresha inyandiko mpimbano. Ni akaga pe. Kubi bakora batyo. Bakoze ibikwiye

  5. Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa
    Ndahamya ko Bihora Atari mu bantu bahigwaga.Twese turamuzi.

  6. Dr Bihira yasobanuye uko yamenye mbere y’igihe ko indege ya Habyarimana izahanurwa
    Ndahamya ko Bihora Atari mu bantu bahigwaga.Twese turamuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *