Mu gukomeza kunezeza abayigana, Café Resto Nectar iherereye mu mujyi wa Kigali yateguye igitaramo kiraba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017, umunsi mukuru w’intwari mu Rwanda.
Itsinda ry’ababyinnyi rizwi ku izina rya Magic Group Dance niyo riraba risusurutsa abafana. Ku bakunda indirimbo za karahanyuze, Mavenge Sudi nawe azaba ahabaye aririmba anakirigita imirya ya gitari (live).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
The Magic dance ni itsinda rigizwe n’abasore babiri Lobis na Jay B baririmba bakanabyina.
Ku bashaka kwidagadurana n’abandi muri uwo mugoroba wo kuri uwo munsi mukuru w’intwari, kwinjira ni ubuntu muri Café Resto Nectar, ubundi ukidagadurana n’abandi bukarinda bucya.
Café Resto Nectar iherereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro iruhande y’inyubako (etage) akarere ka Nyarugenge kahoze gakoreramo.
Muri café resto Nectar kandi baba babafitiye ibyo kunywa by’ubwoko bwose, ibisembuye n’ibidasembye, inyama zokeje neza n’izitetse, amafunguro ateguranye ubuhanga,…

Ikindi kandi abakunda gutumagura kuri shisha, nabo barabazirikanye ibafasha kumererwa neza bagasoma agatama bamerewe neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


