279878623_1054860811799860_1755236761989174965_n.jpg

U Rwanda ruyoboye ibihugu byo mu karere mu kohereza ibicuruzwa byinshi muri RDC – EABC

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Rwanda nicyo kiyoboye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu kohereza ibicuruzwa byinshi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rugakurikirwa na Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi nk’uko byagaragajwe ubwo hatangizwaga inama ihuza Akanama gashinzwe Ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EABC) n’Ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi byo muri Congo (FEC), yabereye i Goma kuri uyu wa Mbere, itariki 09 Gicurasi 2022.

Ibi byatangajwe na Emmanuel Nkusi, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya EACB ubwo hatangizwaga iyi nama, aho mu ijambo rye yavuze ko muri 2020, ibihugu bya EAC byatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 49.2 z’amadolari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigizwe ahanini n’imbaho, ibimera, imbuto, ibyuma bishongeshwa bikavanwamo ibindi ndetse n’ibindi.

Muri uwo mwaka wa 2020, ibihugu bya EAC byohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 584 z’amadolari. Byiganjemo isima, ibyuma, Itabi, Ibinyobwa, inzoga zikomeye na vinegere, amavuta y’ubuto, ifarini, isukari, plastike, isabune n’ibindi bicuruzwa.

279878623_1054860811799860_1755236761989174965_n.jpg

Muri 2019 u Rwanda rwonyine rwohereje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372.5 z’amadolari mu gihe rwatumijeyo ibifite agaciro ka miliyoni 16.7 z’amadolari.

Nkusi ati “EABC ishikamye ku kuzamura umubano w’ubucuruzi muri EAC dore ko DRC yinjiye mu muryango dukunda.”

Yakomeje agira ati “EABC yiyemeje gufatanya na FEC kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya EAC, guteza imbere ibikorwa remezo byo mu karere, no guteza imbere ubucuruzi ku byambu bya Mombassa (Kenya) na Dar es Salaam (Tanzaniya) kugira ngo abaturage bacu batere imbere”.

279902011_7401926539848532_5274240577451913063_n.jpg

Imiterere y’ubucuruzi hagati ya EAC na DRC

Nk’igihugu akenshi bakunze kwita ‘Igihangange cya Afurika’, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yerekana mahirwe menshi y’ubucuruzi. Ifite abaturage bagera kuri miliyoni 81, bivuze ko ifite hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage b’ibihugu bigize EAC bityo akaba ari isoko rinini. Kugeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cy’ubucuruzi hagati ya DRC na EAC ntibwari bufite umurongo, bivuze ko butigeze bubyazwa umusaruro uko bikwiye.

Nubwo imiterere igaragaza ko byegeranye, igitangaje nuko ubucuruzi bwa EAC na DRC bukiri hasi cyane. Ibicuruzwa byose byoherejwe n’ibihugu byose bigize EAC muri DRC, ntabwo bihuye n’ibya Afrika y’Epfo. Mu myaka 7 ishize, igipimo cy’ibyo EAC yohereza muri DRC cyagereranijwe na 13.5%.

279914484_1204823063623434_3410550919198337722_n.jpg

Agaciro rusange k’ibyo ibihugu bigize EAC byohereza muri DRC kageze kuri miliyari 7.4 z’amadolari muri 2018, bivuze ko byiyongereyeho 13.1% kuva mu 2012. Mu bihugu by’abafatanyabikorwa ba EAC, u Rwanda rwohereje byinshi muri DRC muri 2018 nk’uko byemejwe na John Bosco Kalisa, CEO wa EABC.

Uganda yabaye iya kabiri mu bihugu by’abafatanyabikorwa byohereje ibicuruzwa byinshi muri DRC bifite agaciro ka miliyoni 204 z’amadolari. Kenya na Tanzaniya byohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 149.8 $ na miliyoni 144.9 $. U Burundi nibwo bwohereje ibifite agaciro gake kangana na miliyoni 18.9 $.

Ku isonga mu bicuruzwa byoherezwa muri DRC bivuye muri EAC byiganjemo ibikomoka kuri peteroli (miliyoni 125.1 $), ifu y ingano (miliyoni 52.4 $), umuceri (miliyoni 52 $), sima (miliyoni 46,6 $) n’amavuta y’amamesa (miliyoni 41.2 $) .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *