Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017, ubwo yari mu biruhuko ahitwa Honolulu ku birwa bya Hawaii, icyamamare Amber Rose yongeye kuhifotoreza amafoto akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uko yagiye ahanahanwa ni nako abantu batandukanye bagenda bayavugaho byinshi bitandukanye, birimo kumwibutsa ko yagombaga kuba yakuyemo imyenda yose dore ko ari nacyo cyari gisigaye.

Uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko, yari yambaye umwambaro wo kogana (bikini), ari mu munezero n’abo bari kumwe.

Amber Rose ni umugore ufite umwana umwe, ni rwiyezamirimo, yerekana imideli, umukinnyi wa filimi,… azwiho kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga cyane ndetse no kwirata ubwiza.

Uretse aya mafoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru DM, Amber Rose si ubwa mbere ashyize hanze amafoto yambaye uko yavutse ari mu ihangana ryo kurata ubwiza aba arimo n’ibindi byamamare nka Kim Kardashian n’abandi.
ANDI MAFOTO:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


