Mu gihe umukozi wa Leta ugiye kwivuza cyangwa kuvuza umuryango we yitangira amafaranga 15% yitwa tike moderateri( ticket modérateur), Leta ikamutangira 85%, ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi, mu karere ka Rusizi, buravuga ko umukozi wabyo cyangwa uwo mu muryango we yishingira uje kubyivuzamo ayo 15% biyamutangira, agakorerwa byose ku buntu kugeza akize neza agataha nta faranga na rimwe ahatanze.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi wungirije w’ibi bitaro, Dr Igiramaboko Jean François Régis ngo byakozwe mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakozi babyo no kugira ngo bumve ko ubuyobozi bubitayeho n’imikorere yabo buyishima cyane, akemeza ko byatanze umusaruro ukomeye cyane,haba ku bitaro ubwabyo,haba ku bakozi n’imiryango yabo, barushijeho kumva ko bafitanye koko isano n’ibi bitaro,aho kumva ko bahujwe n’akazi gusa.
Avuga ko iki gikorwa cyatangiye mu mpeza za 2019, nyuma yo kubona ko hari abakozi barwaraga cyangwa bakarwaza abo mu miryango yabo, umushahara warashize ,banatuye kure yabyo kuko kugeza ubu nta macumbi ahagije bifite, umukozi urwaje umuntu wagiye kwivuriza mu bindi bitaro ntabashe kumukurikirana neza, agakora adatuje, n’ayo azitangira atayafite bigatuma atanoza serivisi, byongeye ko n’ibi bitaro kuba biri mu cyaro cyane kure y’umuhanda wa kaburimbo,kubona abakozi bahamara kabiri byari bigoye cyane, iki kikaba ari kimwe mu bisubizo byo kugumana umukozi uhageze, ntakore yinuba.
Ati: “Nta mukozi wacu urwara cyangwa urwaza ngo ahangayike kuko ikiguzi cy’ubuvuzi iyo yivurije hano ku bitaro cyose, ayo yagombaga kwitangira ibitaro biyamutangira.
Uko ibitaro bigenda byiyubaka umunsi ku wundi,bigenda birushaho gushakira imibereho myiza abakozi babyo, kugira ngo n’abajyaga binubira kuza gukora hano ngo ni kure cyane, kuhagera biragoye, nta macumbi ahari,n’ibindi, bagire icyo bakorerwa kibashimisha,na bo bashimishe ababagana, kuko twifuza ko mu gihe gito kiri imbere,ibi bitaro byaba mu bya mbere mu gihugu ntangarugero mu mitangire myiza ya serivisi,kandi ntibyagerwaho abakozi batishimye.’’
Ikindi ngo ni uko mu bitaro byinshi,nk’iyo umukozi arwaye cyangwa arwaje akabona bizamutwara menshi adafite,ashakisha uburyo yabona imiti mu bitaro mu buryo bunyuranije n’amategeko, yakwiyambaza bagenzi be bakorana cyangwa ubundi buryo yayibonamo, iki hano ngo cyarakemutse.
Ati: “Ikibazo nk’iki hano ntigishoboka twaragikemuye, kuko ntiyajya gutekereza kubona imiti mu nzira zitemewe cyangwa ngo agane magendu zo muri Kongo kubera ubushobozi buke kandi byose, uruhare rwe rurihwa n’ibitaro.
Ku batekereza ko dushobora guhomba, si byo, ahubwo aho tubitangiriye twagize urwunguko rwikubye inshuro zirenze ebyiri mu mafaranga ibitaro byinjiza ,kuko ahubwo kutabikora ni byo byaduhombyaga cyane ,bikanaduhombya mu nzira nyinshi, ariko byonyine niba abakozi hafi ya bose dufite, n’ababakomokaho ugize ikibazo yivuriza hano, uwo mubare ubwawo ni inyungu nini cyane, icyizere batugirira na serivisi nziza batanga bikaba akarusho.’’
Avuga ko intego bari bafite bagira iki gitekerezo yagezweho, kuko ngo mbere n’urangije kwiga akaza gukora muri ibi bitaro yabikoragamo akaguru kamwe karegetse ahora abariririza ahari akazi ngo yerekezeyo, ubu ahubwo umubare w’abifuza kubigana ngo bahakore wikubye inshuro nyinshi,kuko uretse iki abakozi bose bahagera banyotewe cyane, hari n’ibindi byinshi ngo bakorewe,banakomeje gukorerwa bituma ntawe ukihagera ngo yifuze kuhava.
Ati: “Iyo ukunze umukozi kurenza izindi nyungu ni ho ahubwo wunguka cyane. Bitangira bamwe bari bafite impungenge ngo ibitaro bizahomba, ariko buri wese yibonera inyungu zibirimo, zaba iz’ubukungu, izo kudahindagurika kw’abakozi n’iz’imitangire ya serivisi kuko ibi bitaro bivuye kure cyane muri urwo rwego ababituriye barabizi, aho n’ubituriye yaganaga ibya kure kubera kutizera imikorere yabyo.
Ariko ubu n’aba kure kuri za kaburimbo ahubwo tubakira buri munsi, umubare w’abatugana wariyongereye cyane kandi ni yo nyungu twashakaga, kuko wagera kure uri kumwe n’umukozi wishimye kuruta kwibwira ko wakunguka byinshi wirebyeho gusa ukamusiga inyuma.’’
Ubwo ibi bitaro byizihizaga umunsi w’umurimo,ku wa 6 Gicurasi, iki cyagarutsweho n’abakozi mu byo babishima cyane, bavuga ko bazabinambaho, bagatanga serivisi nziza kugeza bumva batagifite intege zo gukora,kuko hari uwarwazaga nk’umwana, atuye nk’i Kamembe akamujyana mu bitaro bimwegereye akaza ku kazi aha Mibilizi, ntabone uko amwitaho, azanamutangaho byinshi,ariko aha ngo arushywa no kuhagera gusa, umukozi agakora atuje,anakurikirana umurwayi we, nta faranga na rimwe azamutangaho kugeza akize, yanoherezwa mu bitaro byisumbuyeho ntatereranwe, bakumva ibi ngo atari ibitaro gusa bakoramo,ahubwo ari umuryango,bisangamo.
Kanamugire Alphonse, umwe mu bakozi babyo, ati: “Nubwo hakiri ibigikemurwa nk’icy’agahimbazamusyi twifuza ko kongerwa, amacumbi n’ibindi,ariko rwose turishimye nawe urabibona. Kubona dukora duseka cyangwa turi umubare ungana gutya ntugire ngo hano byahozeho.’’
Yungamo ati: “Hari igihe wasangaga abakozi bakorana umushiha, nta we uvugana na mugenzi we neza, serivisi zitanoze twarabaye iciro ry’imigani mu bitangazamakuru, ariko ubu rwose, kubona noneho n’urwaye cyangwa urwaje ubuvuzi ari ubuntu,amata yabyaye amavuta pe! Twumva natwe dufitiye umwenda ibitaro wo kunoza serivisi,kuko tuzi ko n’ibitaraboneka badutekerezaho umunsi ku wundi.’’
Ibitaro bya Mibilizi bibarirwamo abakozi basaga 200. Bibarizwa mu mudugudu wa Mibilizi,akagari ka Karemereye,umurenge wa Gashonga. Ni ibya kiliziya gatolika ifatanya na Leta ku bw’amasezerano.
Byashinzwe mu 1952, muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birasenywa biranasahurwa ku buryo bukomeye cyane, byongera gusanwa nyuma yayo, ubuyobozi bwabyo bukavuga ko bivuye kure kuko byabaye nk’ibitangirira ku busa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ariko hamwe n’imbaraga nyinshi za Leta na Kiliziya gatolika, birakora neza cyane nk’uko byemezwa n’abayobozi babyo n’ababigana.
Gusa ngo biracyahanganye n’ibibazo by’ingutu, nk’icy’imihanda ibigeraho idatunganye neza, abaturage bavuga ko ishyizwemo kaburimbo harushaho kuba nyabagedwa, kuba abakozi benshi batagira amacumbi bagakora bataha I Kamembe mu mujyi, ayo bakitejemo imbere agashirira mu ngendo,n’ibindi bifuza, ibi byose ariko ubwo bizihizaga umunsi w’umurimo ku wa 6 Gicurasi, mu izina rya Musenyeri Edouard Sinayobye utarashoboye kuboneka. Padiri Théogène Ngoboka,umwe mu bagize inama y’ubutegetsi yabyo, yijeje abakozi ko bashonje bahishiwe,n’ ibitaraza biri mu nzira, uko ubushobozi buzagenda buboneka.





2 Responses
Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byakuriyeho ‘ticket modérateur’ abakozi babyo
Aba bagabo n’abagore se barakiranuka na Auditor General?!
Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byakuriyeho ‘ticket modérateur’ abakozi babyo
Aba bagabo n’abagore se barakiranuka na Auditor General?!