Rubavu: Urukiko rwakatiye uwari ukurikiranweho kwica nyirasenge

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu wari ukurikiranweho n’ubushinjacyaha icyaha cy’ubwicanyi yakoreye nyirasenge ndetse n’ibindi byaha, yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bukuru dukesha iyi nkuru ntibwatangaje igihe isomwa ry’urubanza ryabereye, urukiko rwaburanishije urubanza, cyangwa umurenge icyaha cyakorewemo, gusa uwaregwaga ni uwitwa Uwimana Samuel washinjwaga icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ngo byakozwe mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2022 saa tatu n’igice z’ijoro.

Uyu ngo yitwikiriye ijoro ajya mu rugo rw’umusaza witwa N. Athanase w’imyaka 97 y’amavuko na R. Asteri w’imyaka 90 y’amavuko, yica urugi rw’inzu, yinjiramo abasanga mu cyumba baryamamo, arababyutsa, igitanda aracyegeka, abakubita inkoni mu mutwe no ku mabako kugeza ubwo nyirasenge apfuye akaba avuga ko yamuzizaga ko bamubwiye ko ari we umuroga, naho umugabo we amusiga yakomeretse bikabije ajyanwa mu bitaro, ahagezwa ari muri koma atabasha kuvuga.

Uregwa yaburanye yemera icyaha avuga ko yabwiwe ko nyirasenge ari we umuroga, akaba yaragiyeyo yasinze ashaka kubabaza aho babika ibyo birozi, ahageze arababyutsa ababajije aho babibika, nyirasenge amusubiza ko nta birozi afite, arabakubitagura yumvise batakivuga arigendera.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *