Finland na Sweden byamaze gusaba kwinjira muri NATO

Sangiza iyi nkuru

Finland na Sweden nyuma y’iminsi mike bibiteguza, byamaze gusaba kwinjira mu muryango wa NATO ugizwe n’ibihugu bihuriye ku nyanja ya Atlantic, bishyigikirana mu bya gisirikare.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022 ni we watangaje ko ibi bihugu byatanze ubu busabe, anabiha ikaze nk’uko bigaragara mu nkuru ya Associated Press.

Stoltenberg yagize ati: “Mpaye ikaze ubusabe bwa Finland na Sweden bwo kwinjira muri NATO. Muri abafatanyabikorwa ba hafi.”

Mu gihe byitezwe ko NATO izasubiza ubusabe bw’ibi bihugu mu byumweru bibiri biri imbere, Turkiya ni cyo gihugu kinyamuryango cyonyine cyagaragaje ko kitazashyigikira ko byinjiramo.

Finland na Sweden bisabye kwinjira muri NATO, byirengagije umuburo w’u Burusiya bwabimenyesheje ko iki cyemezo kitazaba igisubizo ku mutekano w’Uburayi kandi ko buzohereza ingabo n’intwaro ku mipaka bihuriyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *