Sergeant Robert waherukaga gutabwa muri yombi yarekuwe

Kabera Robert wahoze mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanamenyekana mu muziki nka ‘Sergeant Robert’, yamaze kurekurwa nyuma y’iminsi ibiri afungiye muri Uganda. Kuri uyu wa Kane ni bwo uyu mugabo yarekuwe. Uyu musirikare yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2022 ubwo yari mu rugo iwe mu gace ka Musanafu muri Kampala, bivugwa ko akekwaho […]

Minisitiri w’Intebe Ngirente yemeza ko ifatwa rya Bamporiki rishimangira ‘Zero Tolerance’ kuri ruswa

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yemeje ko itabwa muri yombi rya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, rishimangira politiki ya ‘Zero Tolerance’ ku cyaha cya ruswa. Mu kiganiro n’itangazamakuru cy’ishusho ku bukungu bw’u Rwanda cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, umunyamakuru yabajije Dr Ngirente uko nka guverinoma barwanya ikibazo […]

AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC

Ikipe ya AS Kigali yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 3-2. Police FC kuri uyu wa Gatatu yari yakiriye AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wo kwishyura wa œ cy’irangiza warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Ni nyuma […]

Byemejwe ko Lt Col. Munyarugarama wakekwagaho uruhare muri jenoside yapfuye mu myaka 20 ishize

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe gukurikirana abakoze ibyaha, IRMCT, rwatangaje ko Lt Col. Munyarugarama PhĂ©nĂ©as rwashakishaga kubera uruhare yakekwagaho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye mu myaka 20 ishize. Nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, iperereza rwakoze ryagaragaje ko Munyarugarama yapfiriye mu gace ka Kankwala muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku […]

Bobby Brown yahishuye ukuntu akiri muto umupadiri yigeze kugerageza kumuhohotera

Umuhanzi Bobby Brown wigeze kuba umugabo wa Whitney Houston yahishuye ukuntu afite imyaka 10 umupadiri Gaturika yigeze kugerageza kumusambanya, kandi ngo ihungabana yagize ryaba ari imwe mu mpamvu zamushoye mu gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi. Uyu muhanzi w’injyana ya R&B w’Umunyamerika kuri ubu ufite imyaka 53 wemeza ko atarakora ku kiyobyabwenge kuva mu myaka […]

U Burusiya bwashinje USA gushaka kwinjiza ibyihebe bya ISIS muri Ukraine

Urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya, SVR, rwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) guhuriza hamwe ibyihebe by’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ngo bijye kurwanira Ukraine mu ntambara igiye kumara amezi atatu. Uru rwego, nk’uko ikinyamakuru RT cya Leta y’u Burusiya cyabitangaje, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, rwahamije ko USA iri gukoresha uburyo bushoboka bwose […]

Sindi Interahamwe_Pasiteri Tumusiime ku kirego cy’abo muri Pentecîte

Umushumba w’urusengero rwa Bushenyi Town Centre rw’itorero rya PentecĂŽte muri Uganda, Pasiteri Don Tumusiime (ibumoso ku ifoto), yahakanye imikoranire n’Interahamwe avuga ko yashinzwe na bamwe muri bagenzi be. Yabihakaniye mu masengesho yo gushima Imana yabaye tariki ya 14 Gicurasi 2022, yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’umutekano w’imbere, Maj Gen. Kahinda Otafiire. Mu […]

Le ministre des TIC convoquĂ© par les dĂ©putĂ©s pour l’interopĂ©rabilitĂ© des paiements

La Chambre des dĂ©putĂ©s a dĂ©cidĂ© de convoquer le ministre des TIC et de l’Innovation pour fournir des stratĂ©gies pour la mise en Ɠuvre accĂ©lĂ©rĂ©e du projet de technologie d’interopĂ©rabilitĂ©. Le projet vise Ă  relever les dĂ©fis existant dans les transactions entre les banques et autres institutions financiĂšres ainsi que les entreprises de tĂ©lĂ©communications pour […]

E.U yasezeranyije Finlande na Suede kuzabirengera nibiterwa n’u Burusiya

Umuyobozi ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko uyu muryango witeguye kurengera Finlande na Suede mu gihe byaterwa n’u Burusiya, nubwo bitegereje kwinjira muri NATO. Ku wa kabiri, Josep Borrell yishimiye icyemezo cya nyuma cy’ibihugu byombi by’amajyaruguru cyo gusaba kuba abanyamuryango ba NATO mu nama y’abaminisitiri b’ingabo zo mu Burayi i Buruseli. […]

Zimwe muri “operations” zihambaye za Mossad ziciwemo abafatwa nk’abanzi ba Israel

eichman_001-1024x640.jpg

Urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad, ni rumwe mu nzego z’ubutasi zitinyitse ku Isi kubera ubutumwa bukomeye rwagiye rushyira mu bikorwa neza burimo ubwo guhorera Abanya-Israel bishwe kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi kugera mu bagiye bicirwa mu bitero by’iterabwoba, tukaba tugiye kurebera hamwe bimwe mu bikorwa bizwi byakozwe na Mossad mu myaka yashize nk’uko tubikesha […]

Loni yasabwe gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahagarika intambara yo muri Tigray

Za Sosiyete Civile zikorera ku mugabane wa Afurika, zashinje Umuryango w’Abibumbye kutagira icyo ukora ku bwicanyi bukomeje kubera muri Ethiopia, ziwushinja kutagira amasomo ukura muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ibyabaye mu Rwanda bishobora kwisubiramo muri Ethiopia. Kuri ubu abanya-Ethiopia babarirwa mu bihumbi bitekerezwa ko bamaze kwicwa, abandi babarirwa muri za miliyoni barahunze kuva mu […]

Inkuru y’urukundo rutangaje rwa Nelson Mandela ku myaka 76

Nelson mandela azahora mu mitima ya benshi mu baturage ba Afurika y’Epfo kubera uruhare yagize mu kurwanya irondabwoko ryibasiye iki gihugu (Apartheid), byamuviriyemo gufungwa imyaka 27 muri gereza. Nyuma yo guca mu buzima bugoye cyane, ubwo yari yujuje imyaka 76 yagiye mu rukundo mu buryo butunguranye. Icyo gihe yari ameze nk’urubyiruko rw’ubu. Yatangiye kujya akurikira […]

Afurika y’Epfo: Urubanza rwa Jacob Zuma kuri ruswa rwimuriwe muri Kanama

Urukiko Rukuru rwa Pietermaritzburg muri Afurika y’Epfo rwimuriye urubanza rwa ruswa rwa Jacob Zuma, wahoze ari Perezida, ku itariki ya 1 Kanama 2022 nk’uko tubikesha Euronews. Iyi tariki nshya yagennwe mu rwego rwo kugerageza kurangiza icyifuzo, cyo kongera gusuzuma, cyatanzwe n’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo kuri Mandissa Maya, perezida w’urukiko rw’ubujurire. Jacob Zuma yagerageje […]

Finland na Sweden byamaze gusaba kwinjira muri NATO

Finland na Sweden nyuma y’iminsi mike bibiteguza, byamaze gusaba kwinjira mu muryango wa NATO ugizwe n’ibihugu bihuriye ku nyanja ya Atlantic, bishyigikirana mu bya gisirikare. Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022 ni we watangaje ko ibi bihugu byatanze ubu busabe, anabiha ikaze nk’uko bigaragara mu nkuru ya Associated Press. […]

Hari abadepite bavuga ko hari ikibazo cy’urwego rw’ubwishingizi rutemerera ihiganwa mu mitangire ya serivisi

Bamwe mu badepite bagarutse ku kibazo cy’urwego rw’ubwishingizi rutemerera ihiganwa mu mitangire ya serivisi, bavuga ko abaguzi babura amahitamo kubera ishyirwaho ry’ibiciro rusange na serivisi zisa, zimwe zinubirwa ko ziba zikandamiza abaguzi. Komisiyo y’ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, irasanga hari ikigomba gukorwa mu rwego rwo kuzamura uruhare rw’ubwishingizi mu bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage. Ibi byavuzwe […]

Paris: Umwicanyi n’uwarokotse batanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta

Mu rubanza rw’uwahoze ari perefe mu Rwanda, Laurent Bucyibaruta, ushinjwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, umunsi wo kuri uyu wa kabiri wahariwe abatangabuhamya b’ubwicanyi bwakorewe muri Kiliziya ya Kibeho, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro uregwa yayoboraga. Mu gitondo cyo kuwa Kabiri, hari abatangabuhamya babiri, bose b’abahinzi, bombi bakora ibiraka mu […]

Sgt Robert ushobora koherezwa mu Rwanda yunganiwe n’abanyamategeko batatu

Umunyarwanda Sgt Maj. Kabera Robert uherutse gutabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Uganda, yunganiwe n’abanyamategeko batatu mu gihe bikekwa ko ashobora kohereza mu Rwanda kugira ngo aburanishwe. Uyu musirikare yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2022 ubwo yari mu rugo iwe mu gace ka Musanafu muri Kampala, bivugwa ko akekwaho gutunga imbunda mu buryo […]

Umujyi wa Mariupol wose wafashwe n’Uburusiya

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine rwarangiye nyuma y’amezi atatu ugoswe n’ingabo z’Uburusiya, zawufashe wose uko wakabaye. Amagana y’abasirikare ba Ukraine ba nyuma kuva kuwa mbere barimo kuvanwa mu gace ka nyuma kari gasigaye katarafatwa n’Uburusiya kagizwe n’uruganda rw’ibyuma Azovstal. Mu ijoro ryo kuwa kabiri izindi bus zavanyeyo […]

Sheebah Karungi yahakaniye Polisi ko Andrew Mwenda ari we wamusambanyije ku ngufu

Umuhanzi Sheebah Karungi uri mu bagore bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, yanyomoje amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yaba yarafashwe ku ngufu n’umunyamakuru Andrew Mwenda. Mwenda uri mu banyamakuru bubashywe muri Uganda, yashinjwe gufata ku ngufu Sheebah nyuma y’uko uyu muririmbyi yari amaze gutangaza ko yahohotewe n’umuntu ukomeye ukunze kugaragara kuri Televiziyo. […]