Umunyarwanda Sgt Maj. Kabera Robert uherutse gutabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Uganda, yunganiwe n’abanyamategeko batatu mu gihe bikekwa ko ashobora kohereza mu Rwanda kugira ngo aburanishwe.
Uyu musirikare yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2022 ubwo yari mu rugo iwe mu gace ka Musanafu muri Kampala, bivugwa ko akekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe, ariko ngo ubwo urugo rwasakwaga, nta yo yigeze afatanwa.
Ubwo yatabwaga muri yombi, byavuzwe ko yahise amenyesha abanyamategeko be ko ajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kampala, abasaba kumufasha. Yagize ati: “Nyamuneka niba mushobora kumfasha mubikore, baje kumfata ari nka Platoon ebyiri z’abapolisi, banjyana kuri Polisi yo muri Old Kampala. Batwaye ibyangombwa byose. Ndi muri Pickup yabo banjyana kuri Polisi. Niba mushobora kunkurikira mubikora kandi nihagira ikimbaho mumenye aho ndi.”
Aba banyamategeko ni batatu, bose bahuriye mu kigo cy’abunganizi cya Kiiza & Mugisha Advocates: Kiiza Eron, Nafula Elizabeth na Mutale Salimat.
Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, bandikiye Komanda w’urwego rushinzwe iperereza ryihariye, SIU (Special Investigation Unit) rubarizwa muri Polisi ya Uganda, bamumenyesha ko bamenye ko umukiriya wabo usanzwe ari impunzi afungiwe ku biro bikuru bya Kireka, basaba kwemererwa kumwunganira.
Bagize bati: “Turasaba ko mwakwemerera itsinda ryacu ry’abunganizi rigizwe na Kiiza Eron, Nafula Elizabeth na Mutale Salimat kugera, kuvugana no kunganira mu by’amategeko mu ikurikiranwa muri iki gihe cy’amategeko n’uburenganzira bwe.”
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko kuri uyu wa 17, inzego zataye muri yombi Sgt Robert zagiranye ibiganiro, byari bigamije kureba niba yakoherezwa mu Rwanda cyangwa ntiyoherezwe.
Sgt Robert yatorokeye muri Uganda hamwe n’umugore we mu Gushyingo 2020 ubwo yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’igisirikare icyaha cyo gusambanya umukobwa we, gusa we yaragihakanye.


