Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yemeje ko itabwa muri yombi rya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, rishimangira politiki ya ‘Zero Tolerance’ ku cyaha cya ruswa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cy’ishusho ku bukungu bw’u Rwanda cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, umunyamakuru yabajije Dr Ngirente uko nka guverinoma barwanya ikibazo cya ruswa, afatiye urugero ku ifatwa rya Bamporiki.
Umunyamakuru yabajije ati: “Leta isanzwe ifite policy ya zero tolerance mu bijyanye na corruption. Kuba haherutse kuboneka umuminisitiri wagaragayeho icyaha cya corruption ndetse na we ubwe akabyiyemerera, ese iyi nkongwa yagaragaye mu murima w’amasaka muyirwanya mute?”
Yamusubije ati: “Zero Tolerance ni yo gahunda ya Leta, ubundi ntabwo twemera ruswa. Byaravuzwe inshuro nyinshi ariko murabizi nyine n’abaminisitiri bava mu Banyarwanda, iyo twifuza ko icika burundu ariko iyo ibonetse ku Munyarwanda uwo ari we wese , ntabwo ari uko ari Minisitiri cyangwa atari Minisitiri. Umunyarwanda wese byabonekaho, icya mbere biratubabaza ariko icyiza iyo yemeye icyaha nyine, icyo gihe inzego z’ubutabera zikora akazi kazo.”
Kuri Bamporiki, Dr Ngirente yagize ati: “Iyo case mwumvise barimo kuyikoraho iperereza. Ahubwo ngira ngo ni na kimwe kikwereka koko ya tolerance ko ari zero. Ni uko na Minisitiri wabifatiwemo abihanirwa. Bira-confirming-a nyine umurongo wa Leta. Iyo aba atari zero, uwo Minister ntiyari guhanwa ariko mwabonye ko yakorewe investigation, na we ubwe arabyemera, ibisigaye twareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo.”
Tariki ya 5 Gicurasi 2022, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rufungiye Bamporiki mu rugo rwe, mu gihe rukomeje kumukoraho iperereza ku cyaha cya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo.
Bamporiki watawe muri yombi nyuma yo guhagarikwa ku nshingano, nyuma y’umunsi umwe yifashishije Twitter, atangaza ko yakiriye indonke, asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda.

6 Responses
Minisitiri w’Intebe Ngirente yemeza ko ifatwa rya Bamporiki rishimangira ‘Zero Tolerance’ kuri ruswa
Nyzatubarize nyakubahwa minisitiwintebe hafatwa bagitifu bangahe?bamudugudu bangahe?mubutaka bangahe?inyamaswa idashaka kuribwanizindi igenda mukivunge?wegiyewenyine nicyokibazo nahoruswayo yarogeye?

Ahubwo se kuki batamufata vuba nk’abandi kandi yariyemereye ko yakiriye Ruswa??? Gusa kumufunga ntibizaca ruswa.Kubera ko n’abarwanya ruswa nabo barayirya.Kereka umunsi imana yashyizeho ubutegetsi bwayo (ubwami bwayo).Buzakura mu isi abantu batayumvira bose,busigaze abayumvira.It is a matter of time.